Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2013, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore witwa Shanita Namuyimba uzwi ku izina rya ˝Bad Black˝, ufite ubwenegihugu bwa Uganda, akaba akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge n’iyezandonke (Money laundering).

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, ˝Uyu mugore Shanita Namuyimba yari amaze igihe kingana n’amezi abiri aba mu Rwanda, aho yageze aturuka mu gihugu cya Thailand, mu mujyi wa Bangkok mu kwezi kwa Nyakanga 2013, akaba yashakishwaga n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Uganda zimukurikiranyeho kurigisa amamiriyoni y’amadorali y’Amerika y’uwo yitaga umukunzi we David Greehalgh ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza˝.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba atangaza ko iperereza rigikomeje ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas GATARE, kuri Telefoni 0788311550 cyangwa akamwandikira kuri e-mail ikurikira: dgatare@yahoo.com