Polisi y’u Rwanda yagize Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa Umuyobozi mushya ushinzwe Imibanire y’Inzego n’Iherekanyamakuru, akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
CSP Twahirwa ahawe izi nshingano nyuma yo kuva mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu ntara ya Darfur, aho yari umuyobozi nka “Sector Commander”, akaba ari umunyamategeko wabyigiye, yanakoze imirimo inyuranye muri Polisi y’u Rwanda.
Yakoze amahugurwa atandukanye mu bijyanye n’igipolisi, akaba yaheruka mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru muri Ghana aho yigaga iby’Ubuyobozi bw’inzego nkuru muri Polisi amasomo azwi nka “Senior Command and Staff”.
CSP Twahirwa asimbuye kuri uyu mwanya Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, wabaye umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha (Community Policing department).
Kinyarwanda
English











