Ku bufatanye hagati ya Police y'Igihugu n'Umujyi wa Kigali, baramenyesha abakeneye kugana CONVENTION CENTRE ko guhera none tariki ya 21/07/2016, imiryango ifunguye aho bazinjira kuburyo bukurikira:
Abafite imodoka, bazakoresha umuhanda uva kuri Roundabout nshya bakomeze berekeza mu muhanda uca hagati ya MINIJUST na CONVENTION CENTRE bazunguruke binjirire mwirembo rinini rya CONVENTION CENTRE rirebana na Rond point nini ya KBC ari naryo bazakoresha basohoka bagasubira inyuma aho baturutse cyangwa bagakomeza mu umuhanda wo mu Rugando werekeza kuri Lemigo Hotel.
Ku banyamaguru bo bashobora kugana CONVENTION CENTRE baturutse ku muhanda uva ku Kabindi werekeza roundabout isanzwe ya KBC, umuhanda uva Kacyiru uturutse kuri Roundabout nshya yo kuri NINZI HILL HOTEL hamwe n'umuhanda uturuka MINIJUST ugakomeza ugana kuri roundabout ya KBC. Aho waba uturutse hose, umuryango munini- main gate ubangikanye na roundabout isanzwe ya KBC, niwo uzakoreshwa n'abanyamaguru mu kwinjira no gusohoka.

Kinyarwanda
English










