Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Isozwa rw’ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima

Ukwezi Polisi y’u Rwanda yahariye gukangurira abagenda mu muhanda n’abawutwaramo ibinyabiziga kubahiziza amategeko n’amabwiriza bijyanye nabyo kwashojwe ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira 2015, ubwo bukangurambaga bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: "Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima."

 Muri icyo gihe cy’ukwezi, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafanyabikorwa bayo mu bijyanye no gusigasira umutekano wo mu muhanda yakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, ibyo byiciro bikaba birimo abanyonzi, abashoferi, abamotari, abanyeshuri, abanyamaguru, n’abagenzi.

 Mu karere ka Nyamagabe ku munsi wo gusoza uko kwezi kwahariwe ubwo bukangurambaga, habaye ibikorwa byo gukangurira abakoresha umuhanda bagize biriya byiciro kubahiriza amategeko n’amabwiriza byawo.

 Ubwo bukangurambaga bwakorewe mu isanganiro ry’imiganda ryo mu mujyi w’aka karere, aho bakunze kwita kuri etage, hakaba ari mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gasaka.

 Umuyobozi w’aka karere, Mugisha Philbert n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuri urwo rwego, Superintendent of Police (SP) François Segakware nibo bahahereye ubwo ubutumwa abashoferi, abamotari, abanyonzi, ndetse n’abagenzi.

 Mugisha yabwiye abari aho ati:"Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda bose. Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima nk’uko insanganyamatsiko y’ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda ivuga."

SP Segakware yababwiye  kutarangara mu gihe batwaye ikinyabiziga, kutarenza umuvuduko utegetswe, kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze cyangwa bananiwe kandi asaba by’umwihariko abashoferi kujya basuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo.

Yabwiye abamotari kujya bambara umwambaro ubaranga n’ingofero kandi mu gihe bagiye gutwara umugenzi bagahaguruka ari uko nawe ayambaye.

Na none ku itariki 6 Ukwakira 2015, mu turere twa Nyabihu na Karongi habaye ibikorwa bitandukanye by’ubwo bukangurambaga.

Muri Nyabihu, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yigishije abanyeshuri 664 b’ishuri ribanza rya Ruhigiro amategeko yo kugenda mu muhanda, ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

Kuri uwo munsi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yakanguriye abamotari bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yabo bise Union de Cooperatives Taxi Moto Kanguka Karongi (UCOTAMOKAKA) bagera kuri 29 kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo.