U Rwanda rwihaye intego yo gushakira abanyarwanda imirimo 200,000 buri mwaka, kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho, ni ngombwa ko inzego zintandukanye n’iza Leta zishyiraho ingamba n’uburyo bugamije bugamije gufasha ko iyi ntego ya Leta igerwaho.
Ni muri uru rwego Polisi y’u Rwanda yashizeho ikigo kigisha imyuga mu mwaka wa 2013, iki kigo kikaba gikorera mu Ishuri rito rya Polisi ry’I Gishali mu Karere ka Rwamagana. Iri shuri rikaba ryigwamo n’abapolisi ndetse n’abandi banyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iki kigo kikaba gitanga impamyabumenyi kubakirangijemo mbere y’uko bajya guhatana ku isoko ry’umurimo.
Iki kigo kikaba kandi cyarashizweho kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga na tekenike (WDA).
Umuyobozi w’ikigo cya Polisi cy’imyuga (GIP), Assistant Commissioner of Police Sam Karemera yavuze ko kuva aho Polisi y’u Rwanda ishyiriyeho ikigo cy’imyuga (GIP), ko iri shuri rimaze kugera ku musaruro ugaragara muri ibi hakaba harimo ko, hari benshi mu banyarwanda bahawe ubumenyi n’iki kigo, ubumenyi bamaze kuhakura bukaba bubafasha kujya ku isoko ry’umurimo no gufasha kuzamura imibereho myiza y’abatuye hafi y’iri shuri.
Yagize ati, “Ubwo Polisi na WDA baganiraga kuri iyi ngingo, icyari kigamijwe kwari ukureba uburyo impande zombi zarushaho gufatanya mu bijyanye no kongerera ubumenyi abapolisi kimwe n’abandi banyarwanda kugira ngo nk’ ubu bumenyi bubashe kubafasha kwihangira imirimo no gukora neza akazi kabo biteza imbere, binafashe no mu iterambere ry’igihugu.”
Uretse no kuba iri shuri ritanga ubumenyi ku banyarwanda batandukanye, ryanafashije bamwe mu baturage batuye hafi y’iri shuri kubona akazi nkuko babyitangarije. Aba baturage bavuze ko kuva iri shuri ryatangira muri 2013, ko ryafashije kuzamura ubuzima bwabo ku buryo bugaragara. Ibi bikaba nkuko bakomeje babivuga, biterwa ahanini no n’uko abo baturage bahabwa akazi n’iri shuri.
ACP Karemera yakomeje avuga ko, mu myaka 3 ishize iri shuri ryagutse dore ko abanyeshuri bagera kuri 80 bamaze kurirangizamo ndetse bakaba barahawe n’impamyabumenyi.
Yongeyeho ko kuri ubu, iri shuri rimaze no kubakira amazu abaturage batuye hafi aho ndetse ko abandi nabo bahawe inka mu rwego rwo kuboroza hagamijwe kuzamura imibereho yabo.
Uretse gahunda y’iri shuri (GIP), abanyeshuri baryigamo bafite gahunda yo gutera inkuga imiryango y’abanyarwanda batuye hafi yaryo cyane cyane nko kubarihira ubwishingizi mu kwivuza (mitiweri) n’ibindi,..
Mugemanyi Jacques, umuturage wo mu murenge wa Gishali mu magambo ye, ubwo yari asuwe n’itangazamakuru yiyemereye ko imibereho y’abatuye hafi y’ishuri rya GIP yarushijeho kuba myiza bitewe ahanini n’akazi aba baturage bahawe n’iri shuri.
Uyu muturage yagize ati: “Buri gihe iyo hari ibikorwa bijyanye no kubaka amazu, twe nk’abatuye hafi y’iri shuri rya GIP duhita duhabwa akazi, ibi bikaba rero bidufasha kubona amafaranga yo gucyemura ibibazo by’ingo zacu.”
Uyu mugabo yakomeje atangaza ko iri shuri rifitiye akamaro gakomeye abarituriye dore ko ngo, ryubakiye inzu umugore w’umupfakazi mu murenge wa Gishali ndetse uyu mugore akaba yaranahawe inka.
Uko GIP yagiye iterimbere
Kuva iri shuri ryatangira muri 2013, hari byinshi rimaze kugeraho haba mu mubare w’abanyeshuri bagiye biyongera uko umwaka urangiye ndetse n’inozwa mu bijyanye na za gahunda z’imyigishirize.
Umuyobozi w’iri shuri ACP Karemera yagize ati, “Twatangiranye umubare muto w’abanyeshuri, icyo gihe bari 375 ariko ubu dufite gahunda ko mu kwezi gutaha tuzaba dufite abanyeshuri 725.”
Yasobanuye ko abiga muri iri shuri, bakora amasomo arimo: gukora amazi, amashanyarazi, ubwubatsi, ubukanishi bw’ibinyabiziga n’amasomo ajyanye no kuzimya inkongi z’imiriro.
Yakomeje kandi avuga ko, uko ishuri rigenda ryaguka ari nako amasomo atandukanye akomeza kugenda ashyirwa muri gahunda y’imyigishirize, muri aya masomo akaba yaravuze nko; kubaza ryongewemo nyuma y’aho ishuri ritangiriye.
Kuri ubu iri shuri ririmo rirubaka ibindi byumba by’amashuri 22 ndetse rikaba ryaranaguze ibikoresho bigezweho bizafasha abaturage b’Intara y’Iburasirazuba mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Dufite gahunda yo gushyiraho umurima tuzajya twifashisha kwereka abaturage ubumenyi butandukanye ndetse bwanabafasha kongera umusaruro.”
Avuga ku mpamvu iri shuri ryigwamo n’abapolisi n’abandi banyarwanda, ko ari uburyo bufasha Polisi kugera ku baturage ibi bikaba bifasha muri gahunda y’imikoranire ya Polisi n’abaturage binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru agamije gukumira ibyaha.
ACP Karemera yongeyeho ko kuba abandi banyarwanda bakirwa muri iri shuri ko biri muri gahunda ndende ya Polisi y’u Rwanda yo gufasha kuzamura imibereho y’abanyarwanda cyane cyane abatishoboye.
Yagize ati: “Intego yacu ni uko nta rubyiruko rugomba kuba inzererezi dore ko iyo nta gikozwe kugira ngo iki kibazo cy’ubuzererezi ku rubyiruko bishobora gutuma habaho ibyaha bitandukanye.”
ACP Karemera yavuze kandi ko ubumenyi abapolisi bakura muri iri shuri ko buzanabafasha gukora akazi kabo neza nibaramuka boherejwe mu butumwa bw’amahoro dore ko bazajya bakora nk’inzobere.
Nkuko yakomeje abivuga ngo, iri rishuri rifite gahunda yo gushyiraho andi mashami nk’ iry’ikoranabuhanga, gutunganya ibiryo (Food technology) ndetse no kwagura ubutaka aho iri shuri rikorera n’ibindi.
Kuri ubu GIP ifite ishami ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse rikaba rinafasha abahinzi ribagezaho ubumenyi bwo gukoresha amamashini mu mirimo yabo itandukanye.
Amamashini akoreshwa mu buhinzi usanga anyanyagiye hirya no hino mu turere ndetse yaranapfuye, ibi bikaba biterwa ahanini n’uko nta bantu bafite ubumenyi bwo kuzikora ngo zongere gukoreshwa. Ibi bikaba biri mu mpamvu zituma ikigo GIP gikomeza gushishikarira gukora akazi kacyo kugira ngo gikemure bene ibi bibazo.
Ishuri rya GIP ryaguze imashini ibumba amatafari (hydraform), iyi mashini ikaba ifite ubushobozi bwo kubumba amatafari 3,000 mu isaha imwe.
Kinyarwanda
English











