Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ishuri rya Polisi rya Gishari ryahaye imiryango 166 amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

Mu gihe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda gikomeje hirya no hino mu gihugu, ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari (Police Training School -PTS) rifatanyije n’ishuri ry’imyuga rya Gishari (Gishari Polytechnic - GIP) mu murenge wa Gishari akarere ka Rwamagana, nayo yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba imiryango 166 yo muri uwo murenge wa Gishari akagari ka Gati umudugudu wa Agatare.

Uyu muhango wo guha aba baturage amashanyarazi wayobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba ari kumwe n’ umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, akaba yari ahagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Musafiri mu ijambo rye, yavuze ko guha abaturage amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba biri muri gahunda yo kwihutisha iterambere.

Yakomeje avuga ati:”Uyu muriro mwagejejweho uri muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gusezerera agatadowa (Bye bye agatadowa campaign), ndizera ko uru rumuri ruzabafasha kwibungabungira umutekano, mukumira abitwikiraga ijoro n’umwijima bakawuhungabanya kandi iki gikorwa kiragaragaza ubushake bw’abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo, no kugera ku ntego twihaye z’uko umwaka wa 2018 uzasiga 70% by’abanyarwanda bazaba bagejejweho amashanyarazi.”

Yavuze kandi ati:”Ndizera kandi ko uru rumuri ruzazamura imitsindire y’abanyeshuri kuko bazajya babona uko basubira mu masomo yabo, kandi rukazanafasha abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, aho bazajya bigishwa igihe bakitse imirimo.”

Minisitiri Musafiri yabwiye abaturage ko umutekano wacu ariwo musingi w’iterambere rirambye, abasaba gukomera ku ndangagaciro za Kinyarwanda, bakarushaho gufata neza ibikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda ibagezaho kandi ko ibigerwaho byose biterwa n’imiyoborere myiza u Rwanda rufite irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

CP Nshimiyimana yashimiye abaturage b’umurenge wa Gishari kubera ubufatanye badahwema kugaragariza Polisi y’u Rwanda muri rusange n’ishuri rya Polisi rya Gishari by’umwihariko.

Yakomeje avuga ati:”Ibikorwa byose Polisi y’u Rwanda ikora mu gihugu, n’ibi byo gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, tuba twabihawemo icyerekezo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kandi ibi bikorwa byo gutanga amashanyarazi bifite aho bihuriye n’umutekano. Uru rumuri mwahawe rube isoko y’umutekano usesuye kuko abanyabyaha bakorera mu mwijima, kandi mwihutire gutanga amakuru y’ababahungabanyiriza umutekano.”

Yakomeje avuga ati:”Uru rumuri rubafashe kwicara hamwe murwanye amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi byaha, muhige kugira umudugudu utarangwamo ibyaha kuko hari abandi babigezeho mu karere ka Gatsibo.”

Bamwe mu baturage bahawe ayo mashanyarazi bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bavuga ko yahinduye imibereho yabo.

Ngendahimana Aloys yavuze ati:”Mbere twagiraga itara rimwe, tukarikoresha twese mu rugo, ariko ubu abana bicara mu ruganiriro bagasubira mu masomo yabo, mbese icyerekezo 2020 ntikikiri mu bitabo gusa, kiri kujya mu bikorwa. Ubu dusigaye turyama dutinze kuko ubu ni igihe cy’isarura ry’imyaka tuba turimo gutora imyaka kuko haba habona.”

Uwitwa Nyirabanzi Esperance we yavuze ati:”Ndashimira Perezida Kagame ungejeje ku iterambere. Yampaye inka ubu iwanjye nta bwaki, ndafumbira none ampaye n’amashanyarazi. Ubu na nijoro ndabyuka nkayongera ubwatsi kuko haba habona.”

Mukansinga Liberatha we yavuze ati:”Perezida yamfashije kwiteza imbere, yanteje intambwe imwe nanjye ngiye kwiteza izindi zisigaye. Nyakubahwa Minisitiri ngutumye kuri Perezida Kagame uti warakoze kandi tuzahora tugushyigikira.”

Kantarama Jeanne yavuze ati:”Ndashimira Perezida Kagame, yabanje kumpa inka, ubu  ndanywa amata, iwanjye nta bwaki, uko abivuga koko imvugo niyo ngiro. Iyo ninjiraga mu nzu nijoro najyaga nkubita ibitugu ku rukuta kuko hatabaga habona, ariko ubu ndinjira ngahita nkanda kurukuta inzu yose ikaka. Aya mashanyarazi tuyatezeho umusaruro no ku bana bacu b’abanyeshuri bazatsinda, kuko babona uko basubira mu masomo kandi mbere saa moya babaga baryamye kuko hatabaga habona.”

Mukazibera Angelique akaba n’umujyanama w’ubuzima, yavuze ati:”Utashima umukuru w’igihugu ni nde? Kwakira abarwayi byarangoraga kuko iyo bazaga nijoro nabanzaga gucana agatadowa, ariko aho mboneye amashanyarazi igihe cyose baziye ndabakira kandi nkabaha serivisi neza kuko haba habona. Turanizeza Minisitiri ko abana bacu batazongera gutsindwa kuko tugiye kujya tubafasha gusubira mu masomo yabo.”

Aya mashuri ya Polisi y’u Rwanda ari i Gishari afasha abaturage batuye muri uyu murenge wa Gishari mu bikorwa byinshi, harimo gutangira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, bubakiye abaturage 7 amazu, bafatanyije n’abaturage gutera ishyamba kuri hegitari esheshatu n’ibindi bikorwa by’iterambere.