Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafatanye umugabo ibiro 40 by’urumogi

Abagabo babiri  bafatanywe ibiro 125 by’urumogi, abo bakaba ari: Muzigirwa Etienne wafashwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi  (Marine Unit) akaba yarasanganywe ibiro 40  by’urumogi n’Uwihoreye Joseph wafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro afite  ibiro 85.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu  yavuze ko  Muzigirwa,ufite imyaka 39, yafatiwe mu kiyaga cya Kivu,mu gice cyacyo cyo mu kagari ka Mubuga,mu murenge wa Gihondo,mu karere ka Nyamasheke ku itariki 19 Nyakanga 2015 ahagana saa cyenda z’igicamunsi apakiye ibyo biro 40 mu bwato.

SP Mbabazi yongeyeho ko abandi bantu babiri bari hamwe  nawe bacitse bakibona Polisi bakaba bagishakishwa, naho Muzigirwa akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kanjongo mu gihe iperereza rikomeje.

Ku rundi ruhande,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,SP Modeste Mbabazi yavuze ko  ibi biro 85 byari mu mifuka ibiri, umufuka umwe ukaba wari wikorewe n’Uwihoreye naho undi  ukaba wari wikorewe n’undi bari hamwe  wahise awukubita hasi akimara kubona Polisi y’u Rwanda ariruka.

SP Mbabazi yavuze ko Uwihoreye afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yagize ati:"Ntidusiba gusobanurira  abantu ingaruka zo kunywa , gucuruza no gutunda urumogi n’ibindi biyobyabwenge ariko bamwe bahitamo kuvunira ibiti mu matwi bagakomeza kubikorara. Tuzakomeza kubakangurira kubireka kubera ko kwigisha ar’uguhozaho ".

Yibukije abaturage ko  ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera amakimbirane mu ngo ndetse ko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’abagore, maze asaba buri wese kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ryabyo.

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse biyobya ubwenge bw’uwabinyoye kandi udafite ubwenge ntashobora gutera imbere. Uretse guteza amakimbirane mu ngo, biteza ubukene mu miryango kuko amafaranga yakabaye ateza imbere umuryango apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi n’uwabifatanywe agafungwa, rimwe na rimwe igifungo kikajyaja n’amande".

Yagiriye inama abaturage yo gucuruza no kunywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’umuntu ubinywa, ubucuruza, n’ubikwirakwiza.