Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryasuye abaturage b’akarere ka Gicumbi

Kuwa kane tariki ya 26 Ukwakira 2015, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryasuye abaturage bo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi.

 Ibi bisanzwe biri muri gahunda y’iri shami ryo gusura abaturage batuye kure ya sitasiyo za Polisi hagamijwe kubegera no kubaha serivisi nziza. Ibi bikorwa hifashishijwe imodoka y’iri shami irimo ibikoresho ndetse n’abagenzacyaha, bakaba baganira n’abaturage ku ngingo zinyuranye ndetse bakumva n’ibibazo byabo, byose  bikaba biba bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.

 Umwe mu baturage b’umurenge wa Rubaya witwa Claimance Kemasi yavuze ko Abunzi batashyize mu bikorwa icyemezo cy’uko yatsindiye isambu akaba aribyo byatumye yiyambaza urwego rw’Umuvunyi kugira ngo ahabwe isambu ye yatsindiye.

 Abapolisi babwiye abayobozi b’inzego z’ibanze bari aho, kujya bashyira mu bikorwa ibyo urwego rw’umuvunyi ruba rwategetse kuko biba byubahirije amategeko bityo uyu Kemasi akaba agomba kubona  ibye. Mu birego aba bagenzacyaha bakiriye, ibyinshi byiganjemo amakimbirane yo mu miryango, ibibazo by’ubutaka, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 Abaturage b’umurenge wa Rubaya kandi banaganirijwe ku byerekeranye no kurengera ibidukikije, aho bakanguriwe kutangiza amashyamba no kudacukura amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bigira ingaruka mbi ku mihindagurikire y’ikirere.

 Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Gasana uyobora ishami rishinzwe guha serivisi nziza abaturage mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, yagize ati:”ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo bukozwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko bugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, kuko hari abahasiga ubuzima. Ibirombe bigwira abantu ndetse no mu gihe abana bakinira hafi y’ibyo birombe hari igihe bishobora kubagwira bakitaba Imana.