Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryinjije amafaranga y’u Rwanda mjiliyoni 265,898,224 guhera mu kwezi kwa Gicurasi kugera muri Nzeri 2015.
Aya ni amafaranga abakozi b’iri shami bagiye binjiza biturutse ku bikorwa byo kugaruza imisoro itandukanye aho abanyereza imisoro bagiye bafatwa bagategekwa kuyishyura.
Iyi misoro yagarujwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), n’izindi nezo zibishinzwe.
Ibi byagezweho kubera guhanahana amakuru ajyanye n’abanyereza imisoro bityo bituma bafatwa barayitanga.
Hari abafashwe bakoresha inyemezabwishyu z’impimbano ndetse rimwe na rimwe badakoresha utumashini (IBM) dutanga izo nyemezabwishyu.
Mu kwezi kwa Gicurasi hagarujwe amafaranga 104,787,428; muri Kamena hinjizwa 48,921,513,Nyakanga hinjira 59,716,513, muri Kanama hagaruzwa 52,473,216 naho muri Nzeri hakaba haragarujwe imisoro ingana n’amafaranga 59,074,047.
Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Népo Mbonyumuvunyi akaba ari umuyobozi w’iri shami rikorera i Gikondo, mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali yavuze ko rikorana cyane n’irindi rishinzwe za gasutamo ku mipaka kuko niho ibicuruzwa byinshi byinjirizwa bizanwa mu gihugu.
Yagize ati:” Dukorana nabo tugamije kureba ko hari abashobora gukwepa imisoro. Ariko kandi hari n’abacuruzi b’imbere mu gihugu banyereza imisoro bakoresheje inyemezabuguzi z’impimbano bamwe muri bo tukaba duherutse no kubafata."
Yongeyeho agira ati:" Kunyereza imisoro bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu no ku iterambere ryacyo. Buri wese akwiye kubyirinda."
Yasoje asaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya inyerezwa ry’imisoro batanga amakuru yatuma abayinyereje bafatwa.
Kinyarwanda
English











