Mu karere ka Rubavu umurenge wa Nkamira, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata mu masaha ya saa kumi n’ebyiri iahami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryahafatiye imodoka ipakiye inzoga zo mu bwoko bwa z’ubwoko bunyuranye zari zinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi wungirije w’iri shami Chief Inspector of Police (CIP) Ildephonse Rutagambwa, yatangaje ko kugirango iyi modoka ifatwe, ari abaturage barihaye amakuru ko hari imodoka ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ipakiye ibicuruzwa bya magendu.
Aha yagize ati: “Twari dufite amakuru yizewe ko hari imodoka iri kuva muri Congo yerekeza Kigali, ipakiye ibintu bitandukanye iciye ku mipaka itemewe n’amategeko, tuyitegerereza mu murenge wa Nkamira turayifata”.
Yanavuze ko izo nzoga zafashwe zirimo amacupa 116 ya Black Label, amacupa 24 y’inzoga zo mu bwoko bwa Golden, amacupa 30 y’amarula n’amacupa 11 ya Jack Daniel.
CIP Rutagambwa yanatangaje ko abafatanywe izi nzoga ari Janvier Mukamana n’undi witwa Mahoro, akomeza avuga ko aba bombi bashakaga gukwepa imisoro ingana na miliyoni eshatu.
Yavuze kandi ko no kuwa gatatu bari banafatiye mu murenge wa Gishyita akarere ka Karongi mu kiyaga cya Kivu amakarito 58 ya Sauce Tomate nazo zivuye muri Congo
CIP Rutagambwa yasabye abakora ubucuruzi nka buriya butemewe bwa magendu kubureka, kuko nk’uko akomeza abivuga, Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ikaba itazahwema kubata muri yombi.
Aragira inama abashaka gukora ubucuruzi, kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kuko iyo bitabaye ibyo, bafatwa bityo bikabateza igihombo gikomeye gituma n’imiryango yabo ihababarira.
CIP Rutagambwa akaba asaba abaturage kudaceceka mu gihe babonye abantu bakeka ko bakora ubwo bucuruzi bwa magendu, ahubwo bagahita bageza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego kugira ngo bafatwe bityo bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











