Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Isabukuru y’imyaka 14 ya Polisi y’u Rwanda mu iterambere ry’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije igikorwa cyahariwe ibikorwa byayo mu Rwanda kwi tariki ya 9 Kamena kikaba cyarahuriranye n’isabukuru y’imyaka 14 Polisi imaze ikorera abaturage hamwe n’isabaukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Kanda hano urebe amafoto y'icyumweru cya Polisi muri Karongi

Iki gikorwa kikaba cyaribanze ku gufasha imiryango itishoboye kuva mubukene,gufasha mu mubuzi ndetse no kugira umutekano urambye.

Polisi y’u Rwanda ya vutse muri Kamena , 2000 nyuma yo guhuza Polisi kominale na Jandarumori Nasiyonari.

Muri iyi gahunda yo kwizihiza isabukuru  Polisi y’u Rwanda yatangirijwe i Karongi ku rwego rw’igihugu Polisi yakoze ibikorwa bitandukanye aho yishyuriye abaturage ubwishingizi mu buvuzi abantu 1500, itanga inka 10 ihemba  abantu 8 miliyoni 1,600,000 babaye abambere mu mivugo n’indirimbo murwego rw’ubufatanye na Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha.

Kanda hano urebe amafoto y'icyumweru cya Polisi muri Nyanza

Polisi kandi yashyikirije inzu yubakiye umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe aba Tutsi wo mu karere ka Nyanza,umurenge wa Busamana witwa Mukankundiye Felicite ifite agaciro ka miliyoni 9.Kuri uwo munsi kandi niho hatashywe andi mazu 4 nayo yubatswe muri ako karere.

Mukankundiye yagize ati“ Ntamagambo menshi mfite yo gushima ngaragaza ibyishimo mfite uyu munsi gusa byarenze igipimo.Ibibyose ni ingaruka z’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame,mu mubwirere ngo urakoze cyane”.

Muzindi mpano zatanzwe harimo telefoni 420 zahawe abakuru b’imidugudu bagize akarere kanyanza mu rwego rwo gutanga amakuru ku gihe no gukumira ibyaha.hatanzwe kandi inzitira mubu, moto 1 yahawe Juvenal Ndagijimana wo mu karere ka Musanze kubera indirimbo ze zikangurira abaturage gukumira ibyaha.

Kanda hano urebe amafoto y'icyumweru cya Polisi muri Musanze

Inzu ya Polisi yatashywe

Mu karere ka Kirehe ibikorwa byibanze ku gukumira ibyaha,hatahwa inzu Polisi izakorera mo mu murenge wa Gahara izindi nzu zikaba zarubatswe mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Kigarama zikaba zifite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kanda hano urebe amafoto y'icyumweru cya Polisi muri Kirehe

Izi nzu zizakorerwamo na Polisi  zikaba zarubatswe n’akarere mubufatanye bwo kurwanya no gukumira ibyaha barushaho kwibungabungira umutekano.

Protais Murayire, Meya w’akarere ka Kirehe yavuzeko kuva baragirana ubufatanye na Polisi byatumye ibyaha bigabanukaho 43 ku ijana mu mwaka ushize wa 2013.

Yavuzeko  hashyizweho ama Club yo kurwanya ibyaha 46 mu bigo by’amashuri n’imirongo ya telefoni itishyurwa yoguhamagaraho mu rwego rwo kumenyesha no gutangira amakuru ku gihe.

Jeanne d’Arc Gakuba,umuyobozi wungirije  muri Sena y’u Rwanda wari umushyitsi mu kuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri Karongi yashimiye ubufatanye burangwa hagatiya Polisi n’izindi nzego cyanecyane hagati y’abaturage mu kurinda umutekano gihugu.

Yavuze ko ibintu byinshi byagezweho kubera umutekano kandi ko muri iyi myaka 20 tumaze tuzakomeza kubyubakiraho tugakomeza kubumbatira umutekano.

Yafunguye ku mugaragaro ikigo ndera buzima cya Polisi cyubatse mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi  gitanga serivise zitandukanye zirimo no gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kikazajya cyunganira ibitaro bikuru bya Polisi bikorera ku Kacyiru.

Iki kigo cya Rugabano kikaba cyarashinzwe muri 2007 kubufatanye na Minisiteri y’ubuzima na karere ka Karongi kikaba giha serivise ingo 1000 .

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana  mu ijambo rye ubwo bari  Musanze muntara y’amajyaruguru yashimiye abaturage ubufatanye bagaragaza mu guhashya umwanzi bakumira ibyaha.

Yakanguriye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo,umuganda,girinka ,ubwisungane mu buvuzi kandi bakirinda  uwariwe wese wabashora mu ngeso mbi.

Alvera Mukabaramba umunyamabanga muri Minisiteri y’ubutegetsi yashimiye abaturage ubwitange bagira mu kubumbatira umutekano maze abasaba gukuba 2 kuko ariyo soko y’amajyambere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi Inspector General of Police, Emmanuel K. Gasana  yasabye abaturage gukomeza gukora na Polisi murugamba rwo gukumira ibyaha, meza avuga ko umudugudu ariwo shingiro ry’umutekano.

Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu kurwanya ubukene maze bakarushaho kubumbatira umutekano kuko ariwo shingiro ry’amajyambere arambye.

Yagize ati” Turi hano uyu munsi twishira ibyo twagezeho mu myaka ishize ariko ni ngombwa gukomeza kubibumbatira turusho gukora dukumira ibyaha.”

Yongeyeho ko twishira ibyotwagezeho ariko ko hakiri mpanuka mu mihanda zitwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko. Abasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kubumbatira umutekano bazimenyesha abanyabyaha.