Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda guta umwana cyangwa kumutererana, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya.
Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abamara kubyara bagata abo bibarutse, hakaba hari ndetse n’abahitamo kubavutsa ubuzima.
Urugero ni urwo mu karere ka Rubavu, aho ku ya 2 Nzeri ahagana saa tatu z’ijoro umwana w’umuhungu umaze hafi ukwezi avutse yatawe imbere y’igipangu cy’uwitwa Habinshuti Jean Bosco mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwo mwana yabonwe n’umukozi wo muri urwo rugo ubwo yasohokaga agiye aho bari bamutumye, hanyuma amubonye abibwira abakoresha be, maze na bo babibwira inzego z’ibanze ndetse na Polisi muri aka karere.
Yavuze ko umuryango wa Habinshuti wemeye kwita kuri urwo ruhinja mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane nyina.
Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa igihe avutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka, ndetse n’ubwo kwidagadura.
CIP Kanamugire yasabye ababyeyi kudatoteza abana babo b’abakobwa batwaye inda ku buryo butateganyijwe kuko bishobora kubatera kuyikuramo cyangwa kuyikuzamo ku buryo bishobora no kubahitana.
Yagiriye kandi abantu inama yo kugana inzego z’ubuvuzi n’ubuzima kugira ngo zibagire inama y’ukuntu baboneza urubyaro kuko biri mu byabarinda gutungurwa no gutwita.
Ingingo ya 231 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu gika cyayo cya mbere ivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000Frw) kugeza ku bihumbi ijana (100.000Frw).
Igika cya 2 cy’iyo ngingo kivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hihishe, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw).
Kinyarwanda
English











