Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Irinde kandi ugire uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage  kwirinda kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge kandi bakagira uruhare mu kubirwanya.

Ubu butumwa buje bukurika ifatwa rya Kanyanga litiro 572, n’amapaki cumi n’umunani ya Chief Waragi.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi niyo yabifashe ku itariki 16 Mutarama,ahagana mu ma saa sita z’ijoro, mu kagari ka Herezo,umurenge wa Kageyo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi,SSP Karangwa Murenge ,yavuze ko byafashwe bitwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace,ifite nomero RAA 632V,yari itwawe na Assuman Habanabakize, wari kumwe na Innocent Barawigirira.

SSP Murenge  yavuze ko imbere y’iyi modoka hagendaga moto ifite nomero 479P,yari itwawe na Jean Paul Mwirabura, wagendaga areba niba hari inzego z’umutekano  mu muhanda.

SSP Murenge  yavuze ko uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe ipereza rikomeje.

“Nta munywi w’iyiyobyabwenge utera imbere, kuko, ibyakabaye bimuteza  imbere, abipfusha ubusa abigura ibishyira ubuzima bwe mu kaga.”

SSP Murenge  yakanguriye abaturage kwirinda kunywa no kugurisha ibiyobyabwengwe, kuko ari icyaha ubwacyo,ariko na none kugira ngo birinde ibyaha bibikomokaho, birimo urugomo,ubujura,gufata ku ngufu,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku ubinywa n’ubicuruza.