Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Irinde gukora ku kintu cyose ukeka ko ari igisasu

Ushobora kuba udafite ubumenyi ku bisasu n’ubwoko bwabyo, ariko ushobora kubibona mu gihe uri mu bikorwa byawe bya buri munsi.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu kuko gishobora guturika maze kikangiza ibintu bitandukanye no gukomeretsa cyangwa guhitana abantu.

Mu bigomba kwirindwa harimo kutagikoraho, kutakivana aho kiri, kutagikinisha cyangwa kugikoresha ku buryo ubwo aribwo bwose ucyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 22 Gashyantare 2015, mu kagari ka Nyarubungo, umurenge wa Ngarama, mu karere ka Gatsibo, aho abana batatu, bari mu kigero cy’imyaka 10, 12 na 15, babonye gerenade mu gihuru, barayifata, barayihondahonda kugeza aho iturikiye, irabakomeretsa, bahita bajyanwa ku bitaro bya Ngarama.

Kuri uwo munsi, indi gerenade yatahuwe mu kagari ka Kabaya, umurenge wa Kabaya, ho mu karere ka Ngororero.

Tariki 17 na 19 Gashyantare 2015, gerenade ebyiri zari zabonywe n’abaturage bari mu mirimo yabo mu turere twa Gasabo na Burera. Bahise bamenyesha inzego zibishinzwe ziraza zizikuraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yakanguriye abaturage kwirinda gukora no gukinisha ikintu cyose bakeka ko ari igisasu ahubwo bagashira ikimenyetso cy’agatambaro k’ibara ry’umutuku aho kiri no guhita bamenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.

Yakanguriye ababyeyi n’abarezi kujya baganizira abana ku kwirinda gukora ku kintu bakeka ko ari igisasu.

Yasabye abaturarwanda kwirinda gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yibutsa ko nta nkurikizi k’uzitanze ku bushake.

Ingingo ya 671 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo  bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ngingo ikomeza ivuga kandi ko  umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza, mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo,  ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu(5.000.000).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).