Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Irinde gukora ku kintu cyose ukeka ko ari igisasu

Abantu bamwe, kubera ubumenyi bucye ku bisasu, bashobora kubifataho, kubivana aho biri,  cyangwa bakabikinisha, cyane cyane abana, babyitiranya n’ibyuma bisanzwe cyangwa ibindi bikinisho. Bishobora gukomeretsa ndetse no guhitana ubikozeho, ubivanye aho byari biri cyangwa ubukinishije. Mu guturika, bishobora kandi kwangiza ibikorwa bitandukanye. Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 19 Werurwe mu kagari ka Bushobora, umurenge wa Remera, mu karere ka Gatsibo, aho, abana batatu babonye gerenade mu gihuru, bayikuramo, barayikinisha, kugeza ubwo iturikiye, ikomeretsa umwe muri bo ku buryo bworoheje. Uwo mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarura.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Inspector of Police (IP), John Nsanzimana, yakanguriye abaturage gushyira ikimenyetso cy’imbuzi ahantu babonye igisasu kandi bagahita babimenyesha inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi, kugira ngo kihavanwe.

Yakanguriye abana kwirinda gukina n’icyuma icyo aricyo cyose kuko gishobora kuba ari igisasu. Yibukije ko nta nkurikizi ku muntu utunze imbunda n’ibisasu ufashe umwanzuro wo kubimenyekandisha yarangiza akabisubiza ku bushake, ariko yagaragaje ko umuntu ubifatanywe atarabigaragaje aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ingingo ya 671 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.