Abantu bamwe, kubera ubumenyi bucye ku bisasu,bashobora kubifataho,kubivana aho biri no kubikinisha, cyane cyane abana, babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.
Bishobora guhitana no gukomeretsa ubikozeho,ubivanye aho byari biri cyangwa ubukinishije. Mu guturika, bishobora na none kwangiza ibikorwa bitandukanye.
Ku ya 27 Mutarama, abaturage bari mu bikorwa byabo bitandukanye mu turere twa Rubavu,Nyagatare na Burera babonye ibisasu bine.
Bashyize ikimenyetso cy’imbuzi aho byari biri, maze bahita bamenyesha inzego zibishinzwe ,zaje zikabihakura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba,SP Emmanuel Hitayezu,yashimiye abaturage kuba batarabikozeho , ahubwo bagahita bamenyesha inzego zibishinzwe.
Yibukije ko, nta nkurikizi ku muntu utanze imbunda n’ibisasu ku bushake.Yakanguriye abaturage gushyira agatambaro gafite ibara ritukura aho babonye ibisasu mu rwego rwo kuburira abantu kandi bagahita bamenyesha inzego bireba.
Ingingo ya 671 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza,ukora n’ukwirakwiza,mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose intwaro cyangwa ibice byazo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.
Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.
Kinyarwanda
English











