Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IREHE: POLISI YAROKOYE UMWANA W’URUHINJA

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe, akagali ka Kirehe, ku cyumweru tariki ya 20 Mata 2014 yarokoye umwana w’uruhinja wari watawe na nyina.

Nk’uko Ploisi ikorera muri ako karere ibitangaza, umuturage witwa UMUTONI Sophie yaciye hafi n’igikari cy’uwitwa NDARIBITSE Andree yumva umwana arira, agiye kureb asanga ni uruhinja ruri mu myenda.

Nibwo yahise atabaza abaturanyi be, nyuma uwitwa UMUHOZA Marie Grace ajyana urwo ruhinja ku bitaro bya Kirehe ngo barebe nib anta kindi kibazo rufite.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y”iburasirazubaSSP Benoi NSENGIYUMVA  yavuze ko iperereza rikomeje ngo bamenye nyina w’uyu mwana n’abandi bose bari inyuma y’iki gikorwa cya kinyamaswa.

Aha yagize ati”Si byiza ko ubyaye umwana ku buryo butateguwe amuta, ahubwo yasaba ubufasha aho guta umwana w’inzirakarengane”.

SSP NSENGIYUMVA yasabye abakobwa Kwirinda gutwara inda zitateguwe, anasaba ababyeyi n’abandi bitan ku bana b’abakobwa ndetse n’umuryango Nyarwanda,  kudatererana abakobwa batwaye inda mu buryo budateguwe, ahubwo bakabitaho, bakabafasha mu gihe batwite,  na nyuma yo kubyara Kugira ngo badatekereza gukuramo inda cyangwa guta abana nyuma yo kubabyara.