Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaciye kuri radiyo na televiziyo zitandukanye ziikorera mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014, cyahuje abanyamakuru, Minisitiri wumutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Halerimana, Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Madamu Seraphine Mukantabana, n’umuyobozi muri Polisi ushizwe ubugenza cyaha ndetse n’uhagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Izi nzego zikaba zasobanuriye abarikurikiranye ikiganiro ko amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yo kukwanya inkongi z’imiriro agomba kubahirizwa mugihe cya mezi atandatu.
Aya mabwiriza akaba avuga ko buri muturage asabwa kuba munzu ifite imiryango ibiri ndetse na kizimamoto yamutabara igihe havutse inkongi y’umuriro.
Minisitiri wumutekano mugihugu Sheikh Mussa fazil Harelimana akaba yavuze ko impantuka z’imiriro zagiye zigabanuka kuva mu mwaka wa 2011. Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga ubu hamaze kuboneka inkongi z’imiriro 47.
Minisitiri Harelimana akaba yavuze ko urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mukaga muri uyu mwaka wa 2014 ko inkongi 45 zagaragaye i Kigali,1 mumagepfo naho indi 1mu burengerazuba kandi ko 70% zagaragaye muri Kamena na Nyakanga.
Akaba yakomeje avuga ko ipereza ryimbitse ryo gutahura ababa barabigize mo uruhare bose,n’izindi mpamvu zaba zitera izonkongi mu mpera z’uyu mwaka wa 2014 raporo y’itsinda ryashyizweho rizaba ryayishyize ahagaragara.
Assissitant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege wari witabiriye icyo kiganiro akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda itabarira igihe hagati yiminota 5-10 iyo hatabaye
izindi mbogamizi zimihanda ndetse n’imiturire, ndetse ko itegeko mu ngigo ya 398 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda ihana bikomeye abantu batwika babigambiriye ko igihano kiva kumyaka 10 kugeza kuri 25.
ACP Badege akaba yasabye abaturarwanda bose kujya batangira amakuru ku gihe aho baketse hose inkongi zimiriro.
Kinyarwanda
English











