Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inzego z’umutekano zasabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kanda hano urebe amafoto

Ibihugu bya Afurika byasabwe gufatanya bigafata ingamba zikumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ibi byasabwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa ubwo yatangizaga inama ya 4 mpuzamahanga izwi nka “Kigali International Conference Declaration (KICD)” iteraniye i Kigali.

Iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti:” Inzego z’umutekano zishyire imbaraga hamwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa”, abayiteraniyemo bakaba baraturutse mu bihugu 40 bya Afurika, 34 muri byo bikaba byarashyize umukono ku masezerano ashyiraho KICD, bakaba bari kwigira hamwe uko bakora ubukangurambaga bw’ububi n’ingaruka z’ibi byaha.

Minisitiri Gasinzigwa akaba yagize ati:” Ihohoterwa ntiribuza uburenganzira bw’urikorerwa gusa, ahubwo rimugira igicibwa, ntidukwiye kwirengagiza ko umugore n’umukobwa hari aho agikorerwa ihohoterwa ritandukanye ririmo irishingiye ku gitsina, ku bukungu, ku mitekerereze no ku mubiri”.

Kanda hano urebe amafoto

Akaba yakomeje avuga ati:“Ni ngombwa rero ko abafatanyabikorwa batandukanye bongera imbaraga mu kurandura burundu iryo hohoterwa.

Birakwiye ko duhagurukira hamwe tukarwanya umuco wo kudahana wo utuma abakoze ibyaha byo guhohotera umugore n’umukobwa bataryozwa ibyo bakoze”.

Minisitiri Gasinzigwa yashimye uruhare inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa bagize mu gutera intambwe yagezweho mu guhangana n’ibibazo abagore n’abakobwa bahura nabyo muri Afurika, aho yagize ati:”Inzego z’umutekano zagize uruhare rukomeye nu iterambere ry’ibihugu byabo zirushaho kubahiriza amategeko, mu kugarura amahoro mu bihugu birimo amakimbirane n’indi mirimo myinshi zikora kandi neza. Nizifatanye rero izo mbaraga bakoresha muri iyo mirimo banarandure burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa”.

Minisitiri Gasinzigwa yashimiye Leta y’u Rwanda kubera imbaraga igaragaza mu kurirwanya, aho yashyizeho amategeko,Politiki n’ubufatanyabikorwa, byose bigamije  kurikumira no kurirwanya.

Aha yatanze urugero rw’Ikigo Isange One Stop Centre cyashyizwe mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru nk’uburyo bw’ingenzi bwo kugarura mu buzima busanzwe no kugarurira icyizere uwakorerwe ihohoterwa, anongeraho ko no gushyira umuntu ushinzwe gufasha uwahuye n’ihohoterwa ku nzego z’ibanzze za Polisi n’ingabo z’u Rwanda ari ingenzi mu kurandura burundu iki cyago.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ku mikorere ya Isange one Stop Centre n’ingamba Polisi n’Ingabo bafashe yo gushyira umuntu ushinzwe gufasha uwahuye n’ihohoterwa kuri buri Sitasiyo ya Polisi, ndetse no kongera umubare w’abapolisikazi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birangwamo amakimbirane, akaba yavuze ko izo zose ari ingamba zafashwe n’u Rwanda hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

IGP Gasana akaba yagize ati:”Igihe kirageze ko turandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, iki ni igihe cyo guhuza imbaraga… tukava mu magambo tugashyira ibyo twiyemeje mu bikorwa, turushaho kubahiriza amategeko”.

Kanda hano urebe amafoto

Akaba yongeyeho ati;”Mureke tugire isi nziza, aho umuntu yishimira kuba atuje”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya  Benin Nazaire Hounnonpe akaba ariwe wari umaze igihe afite inkoni y’ubushumba ya KICD, yasabye ibihugu byose gushyiraho amategeko afatika yo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, anasaba ibihugu byose gushyira umukono ku itangazo rikumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kugirango ibihugu byose bya Afurika bihuze imbaraga mu kurirwanya.

Umuhuzabikorwa w’imiryango ishamikiye ku muryango w’Abibumbye (One UN) mu  Rwanda Lamin M. Manneh, yavuze ko ibihugu byose bikwiye gufatira urugero rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku Rwanda, anasaba ibindi bihugu n’inzego z’umutekano by’umwihariko gushyiraho ingamba z’igihe kirekire zo gukumira ibyaha bikorerwa abagore n’abakobwa no guca umuco wo kudahana.

Kanda hano urebe amafoto