Inzego z’umutekano mu karere ka Rulindo n’Ubuyobozi bwako ku itariki 25 uku kwezi bakanguriye abatwara ibinyabiziga n’abagenzi kutajugunya imyanda ku gasozi mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya umwanda.
Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyabereye ku muhanda Kigali - Musanze mu kagali ka Nyirangarama , ho mu murenge wa Bushoki; ahaganirijwe abagera ku 12,000 barimo abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abatwara abagenzi ku magare n’abagenzi.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi w’aka karere, Kayiranga Emmanuel yababwiye ati,"Hari bamwe mu bagenzi n’abatwara ibinyabiziga bajugunya ku gasozi amacupa ya pulasitiki n’ibindi byarimo ibyo banywaga birimo amata, amazi, imitobe, n’ibindi ; cyangwa ibyo baryaga, nk’amandazi n’imigati."
Yakomeje ababwira ati,"Kubijugunya ku gasozi cyangwa kubishyira ahatabugenewe n’uguteza umwanda; kandi ni no kwangiza ibidukikije. Murasabwa kubyirinda; kandi mugire inama ugiye kubikora kubireka."
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba yabwiye abo batwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi ko kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange; hanyuma abasaba gufata iyambere mu kubibungabunga.
Yakomeje ababwira ati,"Kubungabunga ibidukikije n’ukurengera ubuzima bw’ibihumeka byose. Reka twese tubirengere (Ibidukikije), kandi uwo muco tuwutoze abandi."
Na none Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yababwiye amwe mu mategeko ajyanye no kurengera ibidukikije; arimo Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda; aho ingingo yaryo ya 32 ivuga ko nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayiyongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha nk’uko biteganywa.
Ingingo ya 64 y’iri Tegeko Ngenga ivuga ko abaturage bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, haba umuntu ku giti cye, babikoreye mu bikorwa rusange, mu mashyirahamwe y’ibidukikije, mu gutunganya ubusitani n’uturere dukomye, n’ibindi bikorwa biteza imbere ibidukikije.
SP Gashumba yasabye abo bagenzi n'ababatwaye mu modoka no ku magare kugeza ku bandi ubwo butumwa bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije.
Kinyarwanda
English










