Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inzego z’ibanze na Polisi ku mpande za Uganda n’u Rwanda baganiriye ku mutekano w’umupaka

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zo mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda bahuriye mu nama yo kurebera hamwe no gufata ingamba zatuma umutekano ukomeza kuba mwiza ku mupaka w’ibihugu byombi ubihuza mu turere twa Nyagatare na Kabare.

Abitabiriye iyi nama baniyemeje gukangurira abaturage baturiye umupaka kubahiriza  amategeko agena uburyo bwo kwinjira no gusohoka   mu gihugu runaka.

Ibi byavugiwe mu nama yabaye tariki ya 7 Nzeri. Iyi nama yabereye ku ruhande rw’u Rwanda mu murenge wa Karama, yahuje abayobozi b’inzego z’umutekano ndetse n’ab’inzego z’ibanze mu murenge wa Karama na Tabagwe ku ruhande rw’u Rwanda n’abo mu karere ka Kabare na Maziba ku ruhande rwa Uganda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga ari kumwe n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kamwezi muri Uganda Inspector of Police (IP) Richard Bagumire bari bitabiriye iyi nama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba  Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe, yavuze ko hari abambuka umupaka badafite ibyangombwa kandi  hashobora kubamo abahungabanya umutekano nk’abacuruzi b’ibiyobyabwenge cyangwa se abambutse ibicuruzwa  bya magendu bagamije gukwepa  imisoro. 

Oezi Biryomurisho wari uyoboye intumwa ku ruhande rwa Uganda, yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo abaturage bambuka umupaka batazi neza imbago zitandukanya ibihugu byombi. Yasabye ko imikoranire y’impande zombi yakomeza kurushaho kugira ngo umutekano ukomeze kuba mwiza hanarindwa ko abambuka nta byangombwa bakomeza.

Iyi nama yiyemeje gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza n’izindi nzego zikorera ku mupaka harimo izishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro ndetse n’urwego  rw’abinjira n’abasohoka  kugira ngo umutekano ukomeze gusigasirwa.

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zisanzwe zifitanye imikoranire myiza mu bijyanye n’umutekano y’imipaka ihuza ibihugu byombi, kubaka ubushobozi bwa za Polisi zombi n’ibindi.