Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inzego za Polisi z’u Rwanda na Uganda zaganiriye ku buryo bwo gukomeza kurwanya iterabwoba

Abapolisi b’igipolisi cy’u Rwanda na Uganda, ejo tariki ay 15 Ukuboza, bagiranye inama y’umunsi umwe igamije kureberahamwe uburyo inzego za Polisi z’ibyo bihugu zashyiraho ingamba zikaze ndetse n’ubukangurambaga hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha by’iterabwoba cyane ku mipaka ihuza ibyo bihugu.

Iyi nama ikaba yarabereye ku mupaka wa Kagitumba ,aho abari  muri iyi nama, baganiriye kuri imwe mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR, iri mu mashyamba ya Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, bakaba baribukijwe ko bagomb kuba maso ndetse bakihutira guhana hana amakuru n’izindi nzego z’umutekano ku bantu bakekwaho gukora ibyaha by’iterabwoba bityo habeho gukumira batabwe muri yombi bataragera ku migambi yabo.  

Chief Superintendent of Police (CSP), John Baptiste Murangira, ukuriye urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya iterabwoba, yibukije abari bitabiriye iyi nama ko, iterabwoba ari ikibazo kitabangamira umutekano gusa ahubwo ko kinadindiza iterambere ry’ibihugu hirya no hino ku isi.

Aha akaba yaratanze urugero rw’ ibikorwa by’iterabwoba byibasiye zimwe mu nyubako zikomeye zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2001,  isenywa ry’amasade y’amerika i Nairobi mu 1998, ibitero by’umutwe wa Al shabaab byahitanye abantu mu gihugu cya Uganda muri 2013 ndetse n’isoko rya Kijyambere (West Gate Mall) ry’ i Nairobi riherutse kwibasirwa n’abakora iterabwoba aho abatari bake bahasize ubuzima.

CSP Murangira yagize ati, “Ibikorwa by’iterabwoba muri aka karere birimo biragenda bihindura isura kuburyo bwihuse, ibi bikaba bibangamiye umutekano w’ibyo bihugu.

Buri gihugu gishobora kugerwaho n’ibikorwa by’iterabwoba, ningombwa rero ko inzego leta z’ibihugu muri aka karere zishyira hamwe ingamba zikaze kugira ngo iterabwoba ribashe gukumirwa”.

Yakomeje agaragariza abari bari iyo nama ko akarere ibihugu byombi biherereyemo, kugarijwe n’imitwe y’iterabwoba, irimo FDLR, alshabaab, LRA na Boko Haram n’indi myinshi, avuga ko bene iyi mitwe y’iterabwoba usanga ntakindi iba igamije uretse guhungabanya umutekano muri ibi bihugu.

Yashojeavuga ko nk’inzego za Polisi ari umusemburo w’umutekano n’iterambere, zigomba kurwanya iyi mitwe, ziharanira ko abatuye muri aka karere bagira umutekano n’umudendezo birambye kugira ngo n’iterambere ribashe kwihuta muri buri gihugu.

Assistant Commissioner of Police, David Wasswa, ushinzwe kurwanya iterabwoba mu gipolisi k’igihugu cya Uganda, yasobanuye ko, abakora iterabwoba usanga ahanini baba biyobagiranyije bameze nk’abandi baturage basanzwe, asabye ko n’igihe haba hari amahoro, abo bireba bose bakwiye kuba maso buri gihe kuko gutandukanaya abakora iterabwoba n’abandi baturage basanzwe usanga bidakunze koroha.

Yagize ati, “Abakora iterabwoba usanga ahanini baba bashaka kwivugana bamwe mu bayobozi b’ibihugu ndetse no kwica abaturage aho baba bateraniye ari benshi nko mu masoko, ku bitaro, aho abagenzi bategera imodoka n’ahandi.
 Yakomeje agira ati, “Tugomba gukomeza kwibutsa abaturage b’ibihugu byacu ko bafite uruhare rukomeye rwo guhashya iterabwoba bahanahana amakuru kubakekwaho kubikora”.

Iyi nama yagaragaje ko abakora ibikorwa by’iterabwoba, usanga baterwa inkunga n’abantu batandukanye baboherereza amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko (Money laundering).

Muri gahunda yo kurwanya iterabwoba, ibihugu bigize aka karere, mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, byateraniye mu nama Arusha muri Tanzaniya, ibi bihugu bikaba byariyemeje  gushyiraho uburyo bumwe buhuriweho n’ibi bihugu byombi bwo kurushaho gukumira no kurwanya iterabwoba.