ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Ejo taliki ya 29 Nyakanga 2014 uwitwa Nsengiyumva Dieudoné wari mu murenge wa muhima mu karere ka Nyarugenge yagerageje kwiyahura ubwo yitwikaga polisi irahagoboka.
Iyo mpanuka ikaba yabaye mugihe cya saatanu n’igice ibera aho bakunze kwita “PAYAGE” ari naho polisi yamukuye yihutira kumujyana kwa muganga ngo akorerwe ubuvuzi buhagije. N’ubwo atari yava muri koma ariko ni muzima.
Polisi ikaba yatangiye iperereza rigamije gushakisha icyaba cyateye uriya musore Nsengiyumva gukora kiriya gikorwa.
Byagaragaye kandi ko yari afite udupaki tw’urumogi bityo ibyo yakoraga akaba yabiterwaga no kuba imbata y’ibiyobwabwenge.
Polisi y’u Rwanda ikaba ihamagarira abaturarwanda bose muri rusange gufatanya muri iri perereza buri wese atanga amakuru akenewe ajyanye na kiriya gikorwa kigayitse.
kubindi bisobanuro wahamagara kuri telefone: +250 788311550
ACP DAMAS Gatare, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
Kinyarwanda
English











