Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inyakiramashusho zari zaribwe ndetse n’inzoga zitemewe byafatiwe mu kabari k’umuturage mu mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mu mjyi wa Kigali ifatanyije n’abaturage, ikomeje umukwabu wo guta muri yombi agatsiko k’abajura ahanini kiba ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ni muri urwo rwego ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nzeri Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali nyuma yo kumenya amakuru ko mu kabari k’uwitwa Gakamba Jean Bosco ucururiza mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge harimo inyakiramashusho z’injurano yagiye kuzifata inasangamo amasashi 3336 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zo mu bwoko bwa Suzie na Kick ndetse na litiro 24 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi, yavuze ko kugirango Gakamba afatwe ari abaturage babahaye amakuru ko mu kabari ke harimo ibikoresho by’ibyibano bahageze basangayo inyakiramashusho 4 zigezweho zizwi nka Flat Screens, n’izi nzoga zitandukanye zitemewe.

Supt. Mbabazi yagize ati:”Turashimira abaturage baduhaye amakuru y’aho ibi bikoresho byari biri, kandi turabasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.

Gakamba ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu gihe iperereza rikomeje.