Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama, intumwa eshatu z’umushinga w’abanyasuwede wita ku burenganzira bw’umugore witwa “Kvinna till Kvinna” mu rurimi rwabo bisobanuye “Woman to Woman” mu cyongereza, uyu mushinga ukaba umaze igihe gito uje gukorera mu Rwanda, zasuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro by’akarere bya Kacyiru, zishima imikorere yacyo na serivisi giha abakigana.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutwererane no kwakira abashyitsi muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Linder Nkuranga wabakiriye, yabasobanuriye ko iki kigo cyakira abakorewe ihohoterwa na serivisi zitangirwamo kuva uwakorewe ihohhoterwa yinjira kugeza atashye.
Yavuze ati:”Uje atugana yakirwa neza, umwakiriye akamutega amatwi, agafata umwanzuro niba yoherezwa k’umujyanama mu by’amategeko cyangwa uw’ihungabana, yava aho yoherejwe akajya aho avurirwa, babona ari ngombwa ko atari busubire mu rugo agashyirwa mu cyumba gitekanye, akitabwaho kugeza igihe babonye ko yasubira mu muryango.”
ACP Nkuranga yababwiye ko niyo asubiye mu muryango iki kigo gikomeza kumukurikirana ngo kimenye uko yakiriwe. Yababwiye kandi ko ubufasha bwose ubagana ahabwa abuhabwa ku buntu
Nyuma yo kubasobanurira ibyo byose, yabatembereje mu byumba bigize iki kigo ari nako bahabwa ubundi busobanuro ku bikorerwa muri buri cyumba.
Yababwiye ko kubera ko Isange ya Kacyiru ari icyitegererezo abantu benshi ariyo bagana, ku munsi bashobora kwakira abagera ku icumi (10), ariko Isange zikorera mu bindi bitaro byo mu gihugu ku munsi zakira hagati y’umuntu umwe (1) na batatu (3).
Umuyobozi wa Kvinna till Kvinna mu Rwanda Abigail Booth, yashimye imikorere ya Isange One Stop Center na serivisi iha abayigana, akaba yavuze ati:”Nishimiye uru rugendoshuri dukoreye muri iki kigo, ibyo bakora ni ingirakamaro kandi ni icyo kwigirwaho.”
Iki kigo cyashyizweho mu mwaka wa 2009 ku bufasha bwa Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame.
Kugeza ubu, mu gihugu hose harabarirwa ibigo bya Isange One Stop Centers bigera kuri 44 bikorera mu bitaro by’uturere dutandukanye tw’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











