Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama, intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu ishami rishinzwe uburenganzira bw’ibanze bwa muntu mu birebana no kwishyira ukizana, Bwana Maina Kiai n’itsinda ayoboye basuye Polisi y’u Rwanda.
Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, akaba yari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi muri Polisi bayobora amashami atandukanye.
Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bavuze ku bijyanye n’uko Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko muri rusange mu kazi kayo ka buri munsi.
Aba bashyitsi bakaba bagiye babaza ibibazo binyuranye harimo uko abaturage lbagaragaza ibitekerezo byabo mu buryo butandukanye, harimo no kubigaragariza mu ruhame. Kuri iyi ngingo basobanuriwe ko kugaragaza icyo umuntu atekereza ari uburenganzira bwe, ariko ko bikorwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Izi ntumwa zanasobanuriwe kandi ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano w’igihugu, igira uruhare mu migendekere myiza y’ahabereye ibikorwa bihuriwemo n’abantu benshi, kuko iba yabimenyeshejwe.
Izi ntumwa zikaba ziri mu Rwanda guhera tariki ya 20 uku kwezi, mu ruzinduko rwabo bazamaramo icyumweru, bakaba barimo gusura inzego zinyuranye za Leta, imiryango yigenga ndetse n’amashyirahamwe anyuranye.
Kinyarwanda
English











