Itsinda ry’abantu 10 baturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukuboza 2014 basuye Polisi y’u Rwanda bagezwaho imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasobanuriye izo ntumwa ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu myaka 14 ishize ishinzwe, anababwira n’ingamba yafashe mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yababwiye ko mu guhangana n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda no gufasha abarikorewe, Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashyizeho ikigo Isange One Stop Centre gikorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, anavuga ko mu bindi bituma Polisi y’u Rwanda igera ku nshingano zayo ari imikorere ya komite zo kwicungira umutekano hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha, n’imikoranire myiza hagati yayo n’abafatanyabikorwa batandukanye.
IGP Gasana yabwiye izo ntumwa ko ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikwiye gukorera hamwe kandi buri gihugu kikumva ko gukumira no kurwanya ari inshingano zacyo.
Akaba yagize ati:”Inshingano zacu ni ugukora igishoboka cyose ngo abaturage bacu batagwa mu byaha birimo icuruzwa ry’abantu kandi tugaharanira ko urubyiruko rwacu rutkwishora mu byaha. Dukorere hamwe kugirango duhangane n’icyahungabanya umutekano w’abaturage bacu, cyane cyane ibyaha ndengamipaka n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga”.
Uwari uyoboye izi ntumwa Kaguta Didacus ukomoka mu gihugu cya Uganda, yashimye iterambere Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho n’ibikorwa byayo by’indashyikirwa mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’uko yita ikanaha ubufasha uwakorerwe ihohoterwa.
Akaba yagize ati:”N’ubwo abacuruza n’abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge batabura aho bamenera, ariko ntibyapfa kuborohera kubinyuza ku butaka bw’u Rwanda, ndetse n’ubaciye mu rihumye afatwa adateye umutaru. Ibihugu bihuriye muri uyu muryango bikwiye kwigira ku Rwanda hakarwanywa ibyaha byambukiranya imipaka n’ababigiramo uruhare bagatabwa muri yombi”.
Kinyarwanda
English











