Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa zo muri Togo zashimye imikorere y’Isange

Stanislas Bileba, Umuhuzabikorwa muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere mu gihugu cya Togo, yishimiye serivisi  za Isange One Stop Center, maze avuga ko azashishikariza igihugu  cye kwohereza abo kwimenyereza mu bikorerwa muri iki kigo.

Ibi, Bileba yabitangaje ku ya 12 Gashyantare ,ubwo we na mugenzi we, basuraga iki kigo cya Polisi y’u Rwanda, kibarizwa mu bitaro byayo, biri ku Kacyiru.

Bakigera ku Isange, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Wilson Rubanzana,wabasobanuriye amavu n’amavuko yayo na serivisi ziyitangirwamo, harimo, ubujyanama ku bahohotewe no kubavura.

Bileba yagize ati," Turi mu Rwanda kuva ku ya 2 Gashyantare mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bwarwo, cyane cyane uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu.Tumaze gusura ahantu henshi ariko Isange ni ikimenyetso gifatika ku bufasha buhabwa abakorewe ihohoterwa".

Yagize ati,"Biratangaje.U Rwanda n’urugero rwiza rwo kurwanya ihohoterwa".

Yakanguriye ibindi bihugu bikiyubaka muri uru rwego, kuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda.