Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza, intumwa 7 zo muri Polisi yo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda. Izi ntumwa zo mu ishami rishinzwe kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya muri Polisi y’icyo gihugu zikaba zaje kurahura ubumenyi muri Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwibungabungira umutekano ndetse n’ibyo Polisi ikora mu kubika neza intwaro zayo. Uwari uyoboye izi ntumwa Djokouehi Leon, yavuze ko ibihugu byombi bisangiye amwe mu mateka atari meza cyane cyane ko byaciye mu ntambara n’amacakubiri. Kuba basuye Polisi y’u Rwanda nk’uko yakomeje abivuga, ni inyungu kuri bo kuko bituma bumva neza uko u Rwanda rwivanye muri ibyo bibazo bityo rugatera imbere ku buryo bwihuse. Yakomeje avuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha guteza igihugu cyabo imbere bafatanyije n’abaturage b’iwabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare wabakiriye mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, yabasobanuriye uburyo abaturage bagira uruhare mu kwibungabungira umutekano. Yababwiye ko kuba hariho ubuyobozi bwiza, kuba abaturage baramaze kumva akamaro ko kugira indangagaciro z’ubunyarwanda harimo kwanga umugayo n’izindi, bituma bagira ubushake bwo gufatanya n’inzego z’umutekano kubungabunga umutekano bityo bigatuma habaho iterambere.
Nyuma yo kwishimira uko bakiriwe neza, aba bashyitsi bavuze ko ibyo bigiye mu Rwanda ari byinshi bityo bikazagirira akamaro igihugu cyabo, bakaba bavuze ko bazagaruka kuvoma ubundi bumenyi mu bihe biri imbere.