Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukuboza 2015, intumwa 9 ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe n’izindi ntumwa 5 zo mu gihugu cya Centrafrika basuye ikigo Isange one stop center gikorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru.
Izo muri Kongo zari zigizwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima,uteza imbere umuryango,uburinganire n’imibereho y’abaturage,abakozi bo muri ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda ndetse n’abari bahagarariye amashami ya LONI ariyo irishinzwe iterambere (UNDP) n’irishinzwe kugarura amahoro (MONUSCO) muri icyo gihugu.Izo mu gihugu cya Centrafrika zo zari zigizwe n’abayobozi 5 bo muri minisiteri ishinzwe ibijyanye no kurwanya ihohotewa rishingiye ku gitsina ndetse n’umukozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri icyo gihugu.
Ubwo iri tsinda ryageraga aho iri ishami rikorera ku Kacyiru, ryakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa. Aba bashyitsi bose yabasobanuriye serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo izijyanye no kubafasha mu by’ubuvuzi (kubasuzuma no kubavura), kubagira inama kugira ngo batiheba no kubafasha kugaruka no kubana n’abandi mu muryango nyarwanda , ibyo byose bikaba bikorwa ku buntu.
Nyuma yo gutambagizwa ibyumba byose ikigo Isange one stop center gikoreramo no gusobanurirwa serivisi zibitangirwamo, Antoine Georges Mbaga, umuyobozi w’ibiro muri Minisiteri y’uburinganire muri Centrafrika, wari uyoboye intumwa zavuye muri icyo gihugu, yagize ati,"twaje kureba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko twari dufite amakuru ko iki gihugu kigeze kure mu kurirwanya. Iwacu haracyagaragara umubare mwinshi w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubera ibibazo by’umutekano muke.”
Yakomeje avuga ko muri Centrafrika nta bufatanye bw’inzego za leta buriho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko buri rwego rukora ku giti cyarwo,ibi bigatuma abanyabyaha bidegembya, bityo abahohotewe ntibahabwe ubutabera n’ubundi bufasha. Antoine Georges Mbaga yashimye inzego zose zitandukanye mu Rwanda kuba zifatanya mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko ubumenyi bakuye mu Rwanda buzabafasha mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihugu cyabo.
Naho Dr Mwanza Nangunia Nash wari uyoboye intumwa zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba ari na Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nawe yavuze ko mu gihugu cye harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba ariyo mpamvu baje mu Rwanda kwirebera intambwe rwateye mu gukemura icyo kibazo.
Dr Mwanza Nangunia Nash yashimye uburyo uwahohotewe yitabwaho mu Rwanda agahabwa ubufasha butandukanye haba mu butabera no mu bujyanama butuma atiheba.Yagize ati:”u Rwanda ni urugero rwiza mu kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku buryo ibihugu bikiyubaka muri uru rwego bikwiye kuza kurwigiraho."
Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, ikaba kugeza ubu ifite amashami 17 mu bitaro by’uturere yiyongera kuri ririya rikuru rya Kacyiru.
Kinyarwanda
English











