Itsinda ry’intumwa esheshatu zaturutse mu nzego z’ubutabera mu gihugu cya Burkinafaso zashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uburyo ikorana neza n’abaturage mu gucunga umutekano.
Ibi, izi ntumwa, zari ziyobowe na Mouhamadou NIANG, zabitangaje ku itariki 26 Ugushyingo 2015 nyuma yo gusura Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).
NIANG n’abo yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru n’Umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, akaba yari hamwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa , n’abandi ba ofisiye bayo bakora mu nzego zitandukanye.
Izo ntumwa zimaze guhabwa ikaze, zasobanuriwe amavu n’amavuko ya Polisi y’u Rwanda, aho igeze uyu munsi, n’ibyo iteganya gukora kugira ngo irusheho guha serivisi nziza abaturarwanda, no gucunga umutekano wabo n’ibyabo.
ACP Badege yasobanuriye izo ntumwa imikorere y’ishami abereye umuyobozi, imikoranire yaryo n’izindi nzego hagamijwe gutanga ubutabera.
Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda ikoresha Ikoranabuhanga rigezweho mu gukangurira abaturarwanda kwirinda no kurwanya ibyaha, kubamenyesha amakuru ajyanye n’umunyacyaha ushakishwa, kandi ko yashyizeho imirongo ya terefone itishyurwa ihamagarwa n’uyisaba serivisi, uyisobanuza ku kintu runaka, ndetse n’uyiha amakuru yatuma hakumirwa icyaha cyangwa yatuma hafatwa uwagikoze ndetse n’utegura kugikora.
NIANG yavuze ko we na bagenzi be bari mu rugendo shuri rw’iminsi itanu mu Rwanda, bakaba bararutangiye ku itariki 21 Ugushyingo 2015.
Yavuze ko baje kwigira ku bunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda mu kugenza ibyaha , uko ifatanya n’izindi nzego mu kubikora, n’imikorere y’izo nzego z’ubutabera.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye na CID, NIANG yagize ati:" Kuba twaratoranyije kuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda , ntitwibeshye. Twarutoranyije tuzi neza ko hari icyo twarwigiraho."
Yakomeje agira ati:"Twigiye byinshi ku mikorere y’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, kandi ubumenyi twungutse buzadufasha kunoza imikorere y’uru rwego mu gihugu cyacu."
Yavuze ko mbere yo gusura Polisi y’u Rwanda, itsinda yari ayoboye ryari ryabanje gusura Minisiteri y’Ubutabera , Urukiko Rukuru, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu.
Kinyarwanda
English











