Intumwa eshanu zo mu gihugu cya Irilande y’Amajyaruguru ku itariki ya 27 Gicurasi, zasuye ikigo cya Polisi y’u Rwanda Isange One Stop Center, zisobanurirwa kandi zishima serivisi ziyitangirwamo ndetse zikangurira ibindi bihugu kuzaza kuyigiraho.
Iri tsinda ryari riyobowe na Inspector of Police (IP) Richard Brown rihageze, ryatambagijwe ibyumba byayo kandi risobanurirwa n’abakozi bayo serivisi ziyitangirwamo.
Basobanuriwe ko Isange One Stop Center yubatse ku buryo iha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina serivisi zitandukanye zirimo kubasuzuma, kubagira inama no kubavura; ibi byose bikaba bikorwa ku buntu.
Nyuma y’ibyo bisobanuro, IP Brown n’abo yari ayoboye bishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yita kandi ifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yagize ati, "Ibi birerekana urwego rushimishije Polisi y’u Rwanda igezeho mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotyerwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Hari byinshi ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda muri uru rwego."
Iki kigo cyashyizweho mu 2009, ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame.
Abagize iri tsinda bari mu gihugu cyacu kuva mu cyumweru gishize. Bakaba basuye Isange One Stop Center bavuye gusura Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, aho bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Supt. of Police (SP), Beligne Mukamana, wabasobanuriye imikorere y’ishami ayobora kandi barayishimira.
Kinyarwanda
English











