Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa zo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’intumwa 16 zo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo.

Izo ntumwa zari zigizwe n’abapolisi, abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubutabera, abakozi ba sosoyeti sivili, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu ndetse n’abandi bo mu miryango yigenga ikorera muri Côte d’Ivoire. Bari mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kurahura ubumenyi mu nzego zitandukanye, bakaba bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana.

Madame Ouattara Yra Elise, uyoboye izo ntumwa akaba ari na Minisitiri ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri icyo gihugu, yashimye ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.
 
 Yakomeje avuga ko uruzinduko rwabo muri Polisi y’u Rwanda rwari rugamije kwirebera no kwigira ku byo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu nzego zitandukanye, bityo bikazabafasha nabo mu gihugu cyabo mu byerekeranye n’umutekano.
 
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana mu ijambo yagejeje kuri abo bashyitsi, yavuze ko ibihugu by’u Rwanda na Côte d’Ivoire byanyuze mu bihe bikomeye by’intambara n’amacakubiri, bityo ubufatanye hagati ya Polisi z’ibi bihugu akaba ari ngombwa kuko bituma habaho guharanira amahoro n’umutekano by’abaturage b’ibihugu byombi.

Kubera ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu  n’ibindi, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ubufatanye mu kurwanya biriya byaha ari ngombwa.
 
Izi ntumwa zo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zikaba zasuye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa n’ikigo Isange One Stop center gifasha kikanitaho abakorewe ihohoterwa. Aho hose bakaba bagiye basobanurirwa ingamba za Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa.