Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Niger zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Itsinda  ry’intumwa 6 zaturutse mu gihugu cya Niger, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare zasuye Polisi y’u Rwanda zisobanurirwa ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa no gufasha muri gahunda za Leta kugirango zijye mu bikorwa.

Izi ntumwa zikaba zaje ziyobowe n’umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (transparency International)  cyo muri Niger Bwana  Wada Maman.

Zikigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, zakiriwe n’ umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kugenza ibyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Theos Badege maze  abasobanurira ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa  muri Polisi y’u Rwanda no mu gihugu muri rusange.

Yababwiye ko mu kurwanya ruswa Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babikora hifashishijwe ikoranabuhanga, gushyiraho ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ubukangurambaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’izindi ngamba.

Yavuze uburyo Ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre) cyashyizweho mu 2012 kikaba gihugura abapolisi mu gukora akazi kabo kinyamwuga no  ku ndangagaciro zikwiye kuranga umupolisi. Iki kigo kandi gihugura n’abandi bakozi baba aba Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo.

Wada Maman  wari uyoboye izo ntumwa yavuze ko baje mu Rwanda  kubera ibyo rumaze kugeraho agaragaza uburyo Polisi y’u Rwanda iri muzambere zabashije kurwanya ruswa kandi igakorana n’abaurage neza.

Yagize ati” Twaje kwirebera ibanga Polisi y’u Rwanda ikoresha, ariko twasanze nta rindi uretse ubushake bwa  Leta n’izindi nzego z’igihugu zikorera hamwe.Twashimishijwe n’uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego mu kurwanya ruswa, ndetse n’ingamba yashyizeho mu gukumira no kurwanya ruswa".