Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, yakiriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa za Polisi ya Suède n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).
Madamu Ann-Charlotte Gustafsson, ushinzwe Iterambere n'Ubutwererane muri Polisi ya Suède n’abakozi b’ikigo cya UNITAR; Claudia Croci na Andreas Andersson, bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’inzego zombi mu bijyanye n'umutekano no kubaka ubushobozi.
DIGP Ujeneza yavuze ko ubufatanye bw’inzego zombi ari urugero rwiza rwo gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.
Yagize ati: “Bimwe mu byagiye bigerwaho muri gahunda y'ubufatanye harimo kuba harashyizweho igenamigambi rishingiye ku ngamba zihamye zo kurushaho gucunga umutekano kandi byatanze umusaruro mu rugendo rwa Polisi y’u Rwanda rwo kwiyubaka.”
DIGP Ujeneza yashimangiye ko hazakomeza kubakwa ubufatanye burambye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Polisi ya Suède n’ikigo cya UNITAR kandi ko bwitezweho umusaruro no ku zindi nzego z’umutekano ku mugabane w’Afurika.
Mu ijambo rye, Madamu Ann-Charlotte Gustafsson wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda ari amahirwe yo kurushaho kubaka ubufatanye burambye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi n’ikigo UNITAR mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa, kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.