Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa za Transparency International zashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Intumwa zirindwi za Transparency International zaturutse muri Ghana, Nigeria na Uganda ziri mu rugendoshuri mu Rwanda, zashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kurwanya ruswa, ndetse núbufatanye igirana n’izindi nzego mu kuyirwanya.

Ibi babivuze ubwo bari bamaze kwakirwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere (Inspectorate of Services and Ethics -ISE)  muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, akabasobanurira uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’inzego zitandukanye mu kurwanya ruswa.

Nyuma yo guhabwa ibyo bisobanuro, umuhuzabikorwa wa Transparency International mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba Samuel Kaninda yavuze ati: Dutangajwe n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ruswa ndetse n’uko ifatanya n’izindi nzego mu kuyirwanya.’’

Yavuze kandi ko bahisemo gukorera urugendoshuri rwabo mu Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu byateye intambwe igaragara mu kurwanya ruswa muri Afurika.

Aha yavuze ati:’’ Biragaragara ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’izitegamiye kuri Leta igira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa kandi u Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo.’’

ACP Mbonyumuvunyi yaneretse izi ntumwa uko ruswa ihagaze mu Rwanda, ababwira uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kuyirwanya, ibyo yagezeho n’ibibazo bituma idacika burundu.

Yavuze ati:’’Ubufatanye n’abaturage, ubuyobozi bwiza n’ubushake bwa Politiki mu kurwanya ruswa ni bimwe mu by’ingenzi bidufasha kugera ku ntego yacu. Ikindi muri Polisi y’u Rwanda ntitwihanganira ruswa.”

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga abapolisi 76 n’abasivili 65 bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.