Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa za rubanda 5 zo muri Zanzibari zashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Intumwa za rubanda eshanu zo mu gihugu cya Zanzibari ku itariki ya 8 Kamena 2015 zasuye  ishami rya Isange One Stop Center ryo ku bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru,maze zishima serivisi ziyitangirwamo zijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri tsinda ryari  riyobowe na Mgeni Hassan riri mu gihugu mu rugendoshuri rw’iminsi itatu, rikaba ryararutangiye ku itariki 7 Kamena.

Ubwo iri tsinda ryageraga aho iri ishami rikorera ku Kacyiru, ryakiriwe n’Umuhuzabikorwa waryo, CIP Shafiga Murebwayire, maze aritambagiza ibyumba byaryo, kandi arisobanurira serivizi ziyitangirwamo.

CIP Shafiga yasobanuriye izo ntumwa za rubanda ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahabwa serivisi zirimo kubasuzuma, kubagira inama no kubavura,kandi ko ibyo bikorwa ku buntu.

Nyuma yo gutambagizwa ibyo byumba no gusobanurirwa serivisi zibitangirwamo, Hassan Mgeni yagize ati," U Rwanda ni urugero rwiza mu kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku buryo ibihugu bikiyubaka muri uru rwego bikwiye kuza kurwigiraho."

Mgeni yongeyeho ati," Twigiye byinshi  ku mikorere ya Isange One stop center ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego mu kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no gufasha abarikorewe."

Yagize kandi ati," Ibyo twungutse tuzabigeza ku nzego zibishinzwe zo mu gihugu cyacu, kandi ndahamya ntashidikanya ko bizazifasha mu kugena gahunda y’ibikorwa byo kurushaho kurwanya no gukumira ririya hohoterwa, ndetse no gufasha abarikorewe."

Isange One Stop Center  yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, ikaba kugeza ubu ifite amashami 16 mu bitaro by’uturere yiyongera kuri ririya rya Kacyiru.

Mbere yo gusura ishami rya  Isange rya Kacyiru,izi ntumwa za rubanda zari zabanje gusura Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali (Kigali Memorial Site).