Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa za Polisi ya Uganda zasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative

Ku itariki ya 26 Gicurasi, itsinda ry’Abapolisi bane ba Uganda ryasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (Rwanda Cooperative Agency-RCA), aho basobanuriwe imikorere y’iki kigo n’imikoranire yacyo n’izindi nzego zifite aho zihurira n’inshingano zacyo.

 Iri tsinda riyobowe na Assistant Inspector General of Police (AIGP) Stephen Kasiima, riri mu gihugu cyacu kuva ku itariki 24 Gicurasi mu rugendoshuri, ku mitunganyirize y’imikorere y’Abamotari mu Rwanda, ryakiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Amakoperative muri RCA, Gilbert Habyarimana, akaba yari hamwe n’abandi bayobozi batandukanye b’uru rwego.

 Amaze kwakira abagize iri tsinda, Habyarimana yababwiye ko kugeza ubu mu Rwanda hari Amakoperative 105 y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita "Abamotari".

 Yabwiye iri tsinda ko imikoranire myiza hagati ya RCA n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, biri mu bituma isohoza inshingano zayo neza zo guteza imbere Amakoperative yigenga haba mu miyoborere n’imicungire y’umutungo byayo.

 Yagize ati:"Mu gutwara abantu, Abamotari bashobora gukora ibinyuranyije n’amategeko ndetse n’amabwiriza bigenga umwuga wabo. Mu kunyuranya nabyo, bashobora gukora cyangwa guteza impanuka zishobora gukomerekeramo abantu, guhitana bamwe, ndetse no kwangiza ibikorwa bitandukanye.

 Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda itwunganira mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga abakora uyu mwuga, hagamijwe gufatanya kunoza imikorere y’abawukora no kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda."

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubwo bufatanye mu gushyiraho ingamba zo kunoza imikorere y’Abamotari  ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

 Mu byo yabwiye iri tsinda, harimo ko  Polisi y’u Rwanda ifasha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, harimo  gufasha abakora uyu mwuga kwibumbira mu mashyirahamwe n’amakoperative.

 Nyuma y’ibyo biganiro AIGP Kasiima yagize ati:" Twashimishijwe n’imikoranire myiza hagati y’inzego zifite aho zihurira no gutwara abantu n’ubwikorezi bw’ibintu mu Rwanda.Twigiye byinshi kuri iyo mikorere n’imikoranire ituma Abamotari, kimwe n’abandi bakora umwuga wo gutwara abagenzi mu Rwanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umwuga wabo, bityo bagashobora kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange."

 Yavuze ko raporo bazakora basubiye mu gihugu cyabo hazaba harimo gusaba ko Abamotari bibumbira mu mashyirahamwe n’amakoperative.

 Mbere yo gusura RCA, iri tsinda ryari ryabanje gusura Ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) na Kompanyi  itwara abagenzi mu modoka mu mujyi wa Kigali yitwa Kigali Bus Services (KBS).