Itsinda ry’Abapolisi bane ba Uganda bayobowe na Dr Assistant Inspector General of Police (AIGP) Stephen Kasiima, ukuriye ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryashimye uburyo Polisi y’u Rwanda itunganya imikorere y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita Abamotari, mu rwego rwo kubarinda gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ibi byatangajwe na Dr AIGP Kasiima ku itariki 25 Gicurasi, nyuma y’inama, we n’itsinda yari ayoboye, bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iyi nama ikaba yanitabiriwe n’ukuriye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP George Rumanzi,na bamwe muri ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo abakora muri iri shami.
Ubwo iri tsinda ryari ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yarisobanuriye ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu gutunganya no kunoza imikorere y’Abamotari, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Izo ngamba IGP Gasana yabwiye iri tsinda, harimo ubufatanye n’izindi nzego mu gushyiraho ingamba zo kurushaho kunoza imikorere y’Abamotari ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Aha, akaba yabwiye iri tsinda ko inzego Polisi y’u Rwanda ifatanya nazo harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Umujyi wa Kigali, n’Amashyirahamwe y’Ibinyabiziga atwara abantu.
Izindi nzego yaribwiye Polisi y’u Rwanda ikorana nazo mu kunoza imikorere y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, harimo Minisiteri y’Umutungo kamere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje ababwira ko izindi ngamba zirimo ubukangurambaga mu kwibutsa abamotari kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo binyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye, Inama n’abakora uyu mwuga, harimo izikorwa nyuma y’umuganda ngarukakwezi, ndetse n’amarushanwa mu kwimakaza isuku n’umutekano.
Yabwiye iri tsinda ko ubutumwa Polisi y’u Rwanda icisha mu bitangazamakuru buba bukangurira Abamotari n’abo bahetse kuri moto kwambara ingofero yabugenewe ibarinda gukomereka mu gihe habaye impanuka, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda kunyura ku bindi binyabiziga mu buryo binyuranyije n’amategeko agenga umwuga wabo, kudakoresha terefone mu gihe batwaye moto, kudaheka umugenzi urenze umwe, cyangwa ngo amutwarane n’imitwaro n’ibindi.
IGP Gasana yabwiye kandi abo bashyitsi bo muri Uganda ko Polisi y’u Rwanda ibinyujije muri buriya buryo ikangurira abaturarwanda gutangira uyu mwuga ari uko bafite uruhushya rwo gutwara moto, ubwishingizi, icyangombwa cyo gukora uyu mwuga, n’ibindi byangombwa byashizweho n’inzego zifite aho zihurira no gutunganya ndetse no kunoza uyu mwuga ndetse bakagendana ibyo byangombwa mu gihe cyose batwaye moto.
IGP Gasana yabwiye izi ntumwa za Polisi ya Uganda ko mu rwego rwo kurwanya ruswa Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyikumira no kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).
Dr AIGP Kasiima yavuze ko Abamotari bari mu bakora kandi bateza impanuka nyinshi zo mu muhanda mu gihugu cye, kandi ko bamwe muri bo bakora ibyaha bitandukanye, akaba ari yo mpamvu bamaze igihe bakusanya ibitekerezo mu nzego zitandukanye mu gihugu cye ku buryo imikorere y’uru rwego yarushaho kunozwa.
Yagize ati: "Ni muri urwo rwego twaje no kwigira ku buryo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritunganya neza imikorere y’Abamotari n’uko ryita ku mutekano wo mu muhanda muri rusange."
Dr AIGP Kasiima yakomeje agira ati:" Iyo uri muri Kigali ubona ko gutwara abantu biteguye neza cyane kimwe n’izindi gahunda muri rusange ".
Biteganyijwe ko iri tsinda rizagirana inama na zimwe mu nzego zifite mu nshingano gutwara abantu, arizo: Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda (ASSETAMORWA),Ubuyobozi bwa RURA, n’Amashyirahamwe y’Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka.
Kinyarwanda
English











