Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa za Loni ziri mu Rwanda zashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zaje mu Rwanda kwigisha abapolisi b’abanyarwandakazi bajya mu butumwa bw’ amahoro hirya no hino ku isi, ryashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ibi byatangajwe n’uyoboye iri tsinda Commissioner of Police (CP) Martin Lanyuy ukomoka muri Cameroun, ubwo iri tsinda ryasuraga Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri i Musanze rikakirwa n’umuyobozi w’ishuri Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete.

Bageze i Musanze, babwiwe muri macye amasomo atangirwa muri iri shuri, harimo amasomo y’amahoro no gukemura amakimbirane atangwa ku bufatanye na kaminuza Nkuru y’u Rwanda, n’amasomo y’ubuyobozi bwa Gipolisi atangwa ku bufatanye n’ishuri rikuru rya Polisi ryo mu Bwongereza (Bramshill Police College).

Aha CP Lanyuy akaba yagize ati:” Kubungabunga amahoro ni umurimo ukomeye, turashimira byimazeyo imirimo ikorwa na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye by’isi aho iba yitabajwe”.

Yakomeje avuga ko iri tsinda ry’intumwa z’umuryango w’abibumbye riri mu Rwanda kugirango rihe ubumenyi bwa ngombwa abapolisi b’abanyarwandakazi bari kwitegura gukora ibizamini bibemerera kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitandukanye, kuko nk’uko yabivuze, kuva mu 2014 umuryango w’abibumbye wihaye gahunda yo kongera umubare w’abapolisi b’igitsinagore bajya mu butumwa bw’amahoro ku buryo bagera kuri 20 ku ijana (20%).

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi 166 b’abanyarwandakazi bakaba batangiye guhabwa amasomo azamara iminsi 12 n’izi mpuguke zoherejwe n’umuryango w’abibumbye.