Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa za Loni ziri kureba imyiteguro y’abapolisi bazajya kubungabunga amahoro n’ibikoresho byabo

Itsinda ry’intumwa 4 za Loni, kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 27 kugeza kuya 31 Ukwakira riri gusura Polisi y’u Rwanda, aho bari kwirebera aho Polisi y’u Rwanda igejeje imyiteguro, y’aba iy’abapolisi bitegura kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bya Mali na Sudani y’Amajyepfo cyangwa ibikoresho bazajyana uko bimeze.

Iri tsinda riyobowe na Marcin Wydra    rikaba rizerekwa imyiteguro y’abapolisi benda kujya mu butumwa bw’amahoro n’ibikoreshobyabo, kuri uyu wa mbere rikaba ryeretswe ibikoresho bazajyana, zaba imodoka bazifashisha mu kazi kabo n’ibindi bikoresho bazakenera aho bazaba bakambitse.

Nk’uko Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Tembo ushinzwe FPU muri Polisi y’u Rwanda yabitangaje, ngo izi ntumwa zashimye aho imyiteguro igeze, akaba yagize ati :”badushimye kandi ni mu gihe kuko twateguye abapolisi ndetse tunabohereza kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, kudushima rero bifite ishingiro kuko dufite ubunararibonye muri iki gikorwa”.

Kuri uyu wa kabiri iri tsinda rirakomereza akazi karyo mu ishuri rya Polisi riri I Gishari mu karere ka Rwamagana aho abapolisi bitegura kujya kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu byomi bari guhererwa amasomo, bakaba bazirebera nabo aho bageze bitegura.

Biteganyijwe ko itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bitegura kujya muri Mali, abandi 170 bakazajya muri Sudani y’Amajyepfo.