Intumwa za Banki y’isi zasuye Polisi y’u Rwanda kuwa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, uru ruzinduko rwabo rukaba rwari mu rwego rwo kureba uko Polisi y’u Rwanda irwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’ingamba yafashe zo gukumira iryo hohoterwa.
Abo bashyitsi bakigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana.
Basobanuriwe uburyo hashyizweho ikoreshwa ry'ubutumwa bugufi bwa telefone n’imirongo ihamagarwaho ku buntu, mu gihe haramutse habayeho ihohoterwa cyangwa se umuntu ubonye uwarikorewe agahamagara iyo nimero ariyo ya 3512.
Izi ntumwa za Banki y’isi yose zabwiwe kandi ko hanashyizweho ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by 'ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe, hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohoterwa abana, rikaba rikubiyemo ibihano by'ariya moko yose y'ihohoterwa.
Uwari ayoboye izo ntumwa Miriam Schneidman akaba yishimiye intabwe Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kurwanya no gukumira ihohoterwa.
Aba bashyitsi basoje uruzinduko rwabo basura ahashyizwe ibuye ry’ifatizo n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) Ban Ki-Moon ari kumwe n’umukuru wa Banki y’isi Dr. Jim Young Kim, hazubakwa icyicaro gikuru cy’ubunyamabanga bw’Afurika mu kurwanya ihohoterwa.