Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Kanama, itsinda ry’intumwa 10 ziturutse mu muryango w’ Abibumbye zasuye Ikigo Isange One stop Centre, gishinzwe kwakira no gufasha abahuye n’ ibibazo by’ ihohotera rishingiye ku gitsina.
Izi ntumwa zikaba ari izatoranijwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi kugirango zigishe aba polisikazi bajya mu butumwa bw’ amahoro hirya no hino ku isi. Biteganijwe ko zizatangira akazi ko kwigisha aba polisikazi b’ u Rwanda guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 12 Nzeri.
Bakihagera bakiriwe n’ umuyobozi wa Isange One Stop Centre, Chief Inspector of Police, Shafiga Murebwayire, akaba yarabatembereje mu byumba bitangirwamo za serivise zitandukanye ndetse anabasobanurira kuri zimwe muri serivise zikorwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa, ubufasha muby’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.
Lanyny Martin, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko yishimiye intabwe Polisi y’ u Rwanda imaze gutera by’ umwihariko mu bijyanye no kurwanya ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yavuze kandi ko ubumenyi we nabagenzi be barahuye muri uru rugendo buzabafasha kwigisha aba Polisikazi byo ku isi kugira ngo bazajye bajya mu butumwa bw’ amahoro bafite ubumenyi buhagije mu byerekeye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kinyarwanda
English











