Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa ya UNDP yashimye imikorere y’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Intumwa y’Ishami ry’Umuryamgo w’Abibumbye rishinzwe gahunda z’Iterambere (United Nations Development Programs-UNDP) yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Connie Britton yashimye imikorere y’agashami gashinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender Based Violence  and Child Protection ) kabarizwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Ibi iyi ntumwa yabitanage ku itariki 21 Kamena 2015 ubwo we n’itsinda ry’abandi bakozi na UNDP yari ayoboye basuraga aka gashami aho gakorera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abandi bakozi ba UNDP bari hamwe na Britton ni 6, bakaba barimo umwe waturukanye nawe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi batanu bo mu Rwanda.

Ubwo iri tsinda ryageraga ku Kacyiru, ryakiriwe n’Umuyobozi wungirije wa CID,Chief Superintendent of Police (CSP) Morris Murigo, warisobanuriye amavu n’amavuko y’iri shami, impamvu ryashizweho, n’intego yaryo.

Abagize iri tsinda bazengurukijwe ibyumba bigize inyubako ikoreramo iri shami ari nako bagendaga basobanurirwa serivisi zibitangirwamo zirimo ubujyanama.

CSP Murigo yababwiye ko iri shami rishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ryashizweho mu mwaka w’2011.

Yabwiye abari bagize iri tsinda ko zimwe mu ngamba z’iri shami zijyanye no kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye n’iri hohotera harimo kwigisha abaturarwanda ingaruka zaryo ndetse kubakangurira kuryirinda no kugira uruhare mu kurirwanya.

Yabasobanuriye ko ishirwaho ry’iri shami kimwe n’Ikigo cya Isange One Stop Center, kiryunganira mu kwita no gufasha abakorewe iri hohotera, biri muri gahunda ngari ya Guverinoma y’u Rwanda yo kurwanya ririya hohoterwa.

Yababwiye ko imwe mu myumvire ishingiye ku muco iri mu byaterega ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana,cyane cyane abakobwa.

Yagize ati,"Ubu abantu ntibagihisha ihohotera ryabakorewe cyangwa ngo bahishire uwarikoze. Iri shami ryagize uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire yateraga ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

Rivuye ku Kacyiru, iri tsinda ryasuye ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro, rikaba aho naho ryaratambagijwe ibyumba bigize inyubako itangirwamo serivisi zijyanye n’iryo hohoterwa ndetse zisobanurirwa uko zitangwa.

Nyuma yo gusobanurirwa uko Polisi y’u Rwanda irwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’uburyo ifasha abarikorewe, Britton yagize ati,"Akazi muri gukora aha, n’urugero rwiza mwasangiza Isi."

Yakanguriye ibihugu bikiyubaka muri uru rwego kuza kwigira ku Rwanda