Intore zigizwe na bamwe mu bacuruzi 475 bo mujyi wa Kigali bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 15 Werurwe na CIP Jean Claude Karasira, ushinzwe ubwanditsi no gutangaza amakuru, mu ishami ry’ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda, na IP Robert KOMIRE wo ishami rya polisi rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha aho bari mu mahugurwa y’iminsi itanu, yatangiye tariki 12 kugeza ku ya 16 Werurwe, mu kigo cy’amahoro n’imiyoborere cya Nkumba, giherereye mu karere ka Burera.
IP Robert Komire yatangiye abakangurira kugira uruhare mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana. Yakomeje abasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge anabagaragariza ingamba polisi yafashe mu kurwanya ibyo cyaha.
Yakomeje ikiganiro abasobanurira ibigendanye n’icyaha cyo gucuruza abantu cyane cyane abana b’abakobwa, aho babizeza ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu byo hanze.
Yababwiye ko, nubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, hari abantu batangiye kujya mu bikorwa byo gucuruza abantu, yabasobanuriye ko, iyo babagejejeyo, babafata bunyago, aho babanza kubaka ibyangomba, maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi y’ingufu, byongeye kandi, nta gihembo cyangwa bakibaha, bakabaha inyica ntikize, utaretse kubashora mu busambanyi.
Yabasabye kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko kwima amatwi bene abo bantu babizeza ibitangaza kandi bafite imigambi mibisha, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Yagize icyo ababwira kandi ku birebana n’ihohoterwa, ryaba irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’abagore, ndetse n’irikorerwa mu ngo, riterwa ahanini n’ibiyobyabwenge, birimo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, bityo abakangurira kwirinda kubinywa, kubitunda no kubicuruza, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Yagize ati: " Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda biteza ibindi byaha, birimo, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana".
CIP Jean Claude KARASIRA yabaganirije ku byaha bigendanye n’akazi kabo ka buri munsi k’ubucuruzi birimo gukoresha sheki itazigamiye abagaragariza ko ari utanze ndetse n’uwakiriye sheke azi neza ko itazigamiye aba anyuranije n’amategeko. Yabakanguriye kandi kwirinda icyaha cy’ubwambuzi bushukana kimaze gufata intera ndede muri iki guhugu.
Yabagaragarije uburyo icyo cyaha gikorwamo butandukanye burimo abatekamutwe babeshya abantu ko batomboye, ko hari iminara bagiye gushyira mu masambu yabo, ubucuruzi bw’ibyuma by’amamashini bakunze kwita biyaringi n’ibindi
Yabakanguriye kujya batanga sheke bazi ko bafite amafaranga kuri konti zabo mu rwego rwo kwirinda icyaha cyo gutanga itazigamiye no gukoresha sheke mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Muri rusange abatanze ibiganiro bagarutse ku buryo bwiza bw’imikoranire hagati ya polisi n’abanyarwanda mu ihanahana ry’amakuru babakangurira kuyatanga kandi agatangirwa igihe.
Umwe muri abo bacuruzi witwa Butera Jean Bosco, ucururiza mu murenge wa Niboyi, mu karere ka Kicukiro yagize ati: "Aya masomo yaje akenewe. Narushijeho kumenya no gusobanukirwa uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa, ubwoko bw’ihohoterwa n’ikibutera, ibijyanye n’ubwambuzi bushukana, ndetse ndushaho gusobanukirwa n’imikoreshereze ya sheke mu buryo butanyuranije n’amategeko".
Ati: "N’ubwo hari inzego zibishinzwe by’umwihariko, gusigasira umutekano w’igihugu cyacu bireba buri wese ugituye. Dukora ubucuruzi bwacu twisanzuye kuko turi mu gihugu gitekanye. Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo twunganire inzego z’umutekano, dutanga amakuru ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko ".
Yakanguriye abacuruzi bagenzi be kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe no kuzisangiza abandi bacuruzi.
Kinyarwanda
English











