Inteko z’abaturage ni umwanya mwiza abaturage batuye mu midugudu itandukanye bafata bagahura bakaganira ku bibazo bitandukanye bafite, bagafatanya kubishakira umuti mu bwumvikane, ndetse bagakoresha uyu mwanya mu kurebera hamwe uko iterambere ryabo ryarushako kwihuta. Uku guhuriza hamwe ibitekerezo binatuma kandi banafata ingamba zituma barushaho gufatanya no gukorana neza n’inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo bakomeze kuwusigasira cyane cyane batanga amakuru y’ikintu cyose cyawuhungabanya kugira ngo gikumirwe hakiri kare.
Mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu izi nteko z’abaturage ziba buri cyumweru ku munsi umwe abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumvikanyeho.
Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Rwamagana bo mu mirenge ya Gishali na Kigabiro mu tugari twa Ruhunda na Nyagasozi bari bitabiriye izi nteko; Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeye kwibutsa abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafasha abakozi b’irondo ry’umwuga kuzuza neza inshingano zabo z’ibanze zo gucunga umutekano kuko ari nabo babishyiriyeho.
Yagize ati:” Ntabwo twebwe abayobozi ndetse namwe abaturage twese hamwe twagera ku iterambere twifuza tudafite umutekano. Niwo utuma duhinga, tukorora,abana bakajya mu ishuri, … ndetse tugakora n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage.Ndabashishikariza kujya mutanga amakuru y’ikintu cyose cyawuhungabanya kugira ngo dukumire hakiri kare.” Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana kandi yasabye abaturage kwitabira na gahunda zindi za leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kwitabira umugoroba w’ababyeyi cyane cyane ku bagabo, kuko wigirwamo byinshi kandi n’ibibazo bigakemurirwamo, kurushaho kurangwa n’isuku aho bari hose, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, n’ibindi.
Ushinzwe imikoranire myiza ndetse no guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage Inspector of Police (IP) Marie Goretti Uwimana; we yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati:” nta mutekano uri mu gihugu iterambere ntiryashoboka, niyo mpamvu umuturage afite uruhare runini mu gucunga umutekano kugirango rya terambere dukeneye ribashe kugerwaho. Umutekano rero uzashoboka ari uko buri wese awugizemo uruhare”.
Ikindi cy’ingenzi yabasabye ni ugukumira no kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati:” nk’ababyeyi muteraniye hano turabasaba kujya mukurikirana buri gihe imyitwarire y’abana banyu haba ku mashuri, mu biruhuko ndetse no mu ngo. Byagiye bigaragara ko hari bamwe mu rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge; ibi bikabagiraho ingaruka mbi mu mikurire yabo ndetse n’imiryango yabo tutibagiwe n’igihugu muri rusange”.
Ubutumwa nk’ubu kandi bwanahawe n’abaturage bitabiriye izi nteko z’abaturage bo mu tundi turere nka Kicukiro, Kamonyi n’ahandi.
Kinyarwanda
English











