Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intara y’Iburasirazuba yakajije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Assistant Commission of Police (ACP) Emmanuel Karasi, yabwiye urubyiruko rw’uturere twa Kirehe na Kayonza ko kuba umunyarwanda w’inyangamugayo aribyo bizarurinda kugwa mu byaha nk’iby’iyobyabwenge.
 
Ibi yabivugiye mu bukangurambaga butandukanye yakoreye muri utwo turere, aho muri Kirehe yaganirije urubyiruko rugera ku 1500, naho muri Kayonza akaganiriza urugera kuri 800.
 
Bukaba bukorwa mu rwego rw’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyatangiye kuwa 26 Kamena, umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge.
 
Aganiriza urubyiruko rwo muri Kirehe kuri uyu wa 30 Kamena, ACP Karasi yavuze ko ibiyobyabwenge hafi ya byose bifatirwa muri aka karere binyuzwa ku mipaka itemewe ihuza u Rwanda n’ibihugu ruhana imbibi nabyo bya Tanzaniya n’Uburundi.
 
Yagize ati;”Kunywa ibiyobyabwenge bitera ingaruka nyinshi k’ubuzima bw’ubinywa cyane cyane ku mikorere y’ubwonko. Niyo mpamvu mugomba kuba inyangamugayo mukarangwa n;ikinyabupfura, bityo mukava mu ngeso zitabahesha agaciro nko kunywa ibiyobyabwenge.”


 
Yavuze ko uko bigaragara, imibare yerekana  ko urubyiruko arirwo rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge.
 
Yakomeje ababwira ati ;”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mitekerereze y’umuntu, imikurire, imibereho, ubukungu n’ibindi. Mumenye rero ko muri u Rwanda rw’ejo, ikaba ariyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose ngo mugire ubuzima bwiza.”
 
Umushyitsi mukuru muri ubu bukangurambaga Dr Turate Innocent akaba ari n’umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, we yatanze imibare yerekana uko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagaze, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2012 bwerekanye ko 7,46% by’urubyiruko babaye imbata z’inzoga, naho 2,5% baba imbata z’urumogi.
 
Aho muri Kirehe kandi Polisi yerekanye umwe mu bafashwe binjiza urumogi mu Rwanda ariwe Hakizimana Eugene, akaba yarinjizaga ibiro 3 byarwo abikuye mu Burundi.
 
Mu buhamya yatanze, Hakizimana yavuze ko yicuza kuko kuva yafatwa yatandukanye n’umuryango we.
Akaba yagize ati;”Ndagira inama undi wese ugitekereza gucuruza urumogi kubireka, kuko iyo ufatiwe muri iki gikorwa kigayitse utakaza byinshi.”
 
Mu mezi 6 ashize, mu karere ka Kirehe hafatiwe ibiro 643 by’urumogi, udupfunyika 360 twarwo,  na litiro 296 za Kanyanga, ibi byose bikaba byahise binangizwa
 
Mu karere ka Kayonza naho, ku itariki ya 29 Kamena hari habereye ubukangurambaga nk’ubu,  aho bwatangijwe n’urugendo rubyamagana abanyeshuri bakaba bari bafite ibyapa byamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.


 
Aha naho ACP Karasi yavuze ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, abanyeshuri bahabwa ingero z’ububi bwabyo n’icyo umuntu yakora ngo abivemo.
 
Umwe mu bahoze ari imbata yabyo akaba yari n’inzererezi witwa Niyonshuti Daniel,  yatanze ubuhamya bw’uko yagize amahirwe yo kubireka agasubira mu ishuri.
 
Yagize ati:”Mu mwaka wa 2003 mfite imyaka 8, nari inzererezi ku muhanda nakoresha ibiyobyabwenge cyane, rimwe umuryango w’abagiraneza uranyakira, umfata neza, nyuma unsubiza no mu ishuri. Ubu ndiga ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda , samba ngeze aha iyo ntareka ibiyobyabwenge.”
 
Abari bitabiriye ubu bukangurambaga basabwe kugeza kuri bagenzi babo ibyo babwiwe, bagafatanya kurwanya ibiyobyabwenge, cyane cyane baha Polisi amakuru y’ababikoresha n’ababicuruza.
 
Umwe mu banyeshuri wari witabiriye ubu bukangurambaga witwa Rudasumbwa Emmanuel yagize ati;”Ubu rwose tumenye ko buri wese agomba kugira uruhare runini mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko ingaruka zabyo zitagera k’ubikoresha gusa.”
 
Ubu bukangurambaga bukaba bwaranitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’utu turere n’ab’inzego z’ibanze.