Urubyiruko rw’Abayisilamu rugera ku 120 ruhagarariye urundi mu Ntara y’Iburasirazuba rwakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, by’umwihariko kurwanya icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’ibiritera ndetse n’uko ryarwanywa, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.
Ibi babikanguriwe mu kiganiro bahawe mu mpera z’iki cyumweru , mu kigo gihugura urubyiruko rw’Abayisilamu kiri mu karere ka Rwamagana, bagihabwa na Inspector of Police (IP) Goretti Uwimana , ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ari kumwe na Bwana Munyankindi Salimu wari uhagarariye ikigo.
IP Uwimana yavuze ko akarere ka Rwamagana kagifite ibibazo bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo n’irikorerwa abana n’ibindi, biryo nk’urubyiruko bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya icyahungabanya umutekano harimo n’ibi twavuze haruguru.
Mu bindi yabaganirije, harimo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , aho yababwiye ko urubyiruko nkabo rwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kubera iyi ngengabitekerezo mbi yari yararwokamye, aboneraho kubasaba gukora ibikorwa ibitandukanye n’ibyakozwe n’abo bandi kuko rwo rufite amahirwe yo kubona inyigisho nziza.
Bakanguriwe kandi gutanga amakuru bwangu ku bantu bakumva babashishikariza kwinjira mu mitwe y’iterabwoba kandi bakitandukanya nabo kuko ubu inzego zishinzwe umutekano, mu Rwanda, mu karere no ku isi barihagurukiye.
Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.
IP Uwimana ati:"Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya , ni ahanyu kugira ngo ruhinduke."
Mu kurangiza ikiganiro, IP Uwimana yabasabye kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo na rwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange.
Habineza Abdallah, umwe mu baganirijwe wo mu karere ka Kirehe, yagize ati:" Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu." Yashimye icyo kiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere agira ati:"Cyatumye menya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwanjye mu kubirwanya."
Kinyarwanda
English











