Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe guha agaciro amarondo

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe guha agaciro amarondo bayakora neza  nka bumwe mu buryo bwo gufatanya kubungabunga umutekano mu buryo burambye.

Ubu butumwa bwatanzwe  ku wa 8 Ugushyingo n’Umuyobozi w’iyi Ntara Judithe Kazayire mu nama we n’abandi bayobozi barimo ab’inzego z’umutekano bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Nzige, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Akanzu.

Umuyobozi w’iyi Ntara yabwiye abo baturage  ati: "Gukora  neza amarondo  byaca ubujura bw’inka, imyaka n’ubwo mu ngo. Nta biyobyabwenge byakongera kandi  kwinjizwa muri iyi Ntara kubera ko amayira binyuzwamo yaba afunze." 

Yagize kandi ati:"Inzego z’umutekano  ntizabera  hose icya rimwe; ibyo bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya. Icyo umuturage asabwa n’ukwirinda ibyaha no gufatanya n’abandi gukora irondo; kandi bakarikora neza badasinzira cyangwa ngo barijyeho basinze."

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara  y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira  yagize  ati:"Gukora neza  amarondo bigomba kujyana no gutanga amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa. Kutayatanga cyangwa gutinda kubikora bituma ababikoze batinda gufatwa cyangwa bagafatwa bigoranye."

Abafitanye ibibazo  yabagiriye inama yo kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure cyangwa zibagire inama aho kwihanira nk’uko bamwe bajya babigenza.

ACP Rutaganira yasabye kandi abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana  n’iribera mu ngo , kutishora mu biyobyabwenge no kugira uruhare mu guca itundwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru y’ababikora.

Yabwiye abo baturage  ati:"Ubufatanye bwanyu n’inzego z’umutekano butuma ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha bigabanyuka . Buri wese akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we."

Abafite inka yabagiriye inama yo gukoresha inyangamugayo, kandi  bakamenya imyirondoro yabo kubera ko byagaragaye ko bamwe mu bashumba biba inka za ba shebuja; abandi bakazigambanira.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi  n’abagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Iburasirazuba n’akarere ka Rwamagana barimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Muri iyo nama kandi abo bayobozi bakemuye ibibazo bagejejweho n’abaturage.