Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intara y’Amajyaruguru iri mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyawenge

Intara y’Amajyaruguru yatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge; ibi  bikaba biri no muri gahunda Polisi y’u Rwanda yihaye yo gukumira inyobwa n’ikwirakwizwa ryabyo.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Rulindo na Gakenke bwasuye abaturage buganira nabo tariki ya 23 Kanama ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge dore ko hari hamwe na hamwe bikigaragara cyane muri iyi Ntara.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, ubu bukangurambaga bugamije kuganira n’abatwara ibinyabiziga  ku buryo bakoresha neza umuhanda ariko banagira uruhare mu gukumira itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati:” Tumaze igihe tubona hari imodoka zigenda ziyongera zitwaye ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga zitemewe”. Mu byumweru bike bishize hari imodoka eshanu zafashwe zipakiye inzoga zitemewe; eshatu mu karere ka Gicumbi n’ebyiri mu karere ka Rulindo. Bahinduye  uburyo bakoreshaga bwo gutwara ibyo biyobyabwenge  nyuma y’uko andi mayeri yose yo kubitunda Polisi  iyamenye”.

Mu kwezi gushize, hari imodoka ebyiri zafatiwe mu muremge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi zikaba zari zitwaye amakarito 431 y’inzoga ya Chief Waragi n’indi ya African gin zose zikaba zitemewe. Nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara urutonde rw’inzoga zitemewe ndetse n’urumogi byose bikaba bifatwa nk’ibiyobyabwenge; inzoga  zo mu masashi nazo ntizemewe; ibi bikaba biri muri gahunda y’igihugu yo guca ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki.

Ingingo ya 24 y’itegeko ryerekeranye n’ibisobanuro by’ ibiyobyabwenge n’ibibigize, ivuga ko “ ikinyobwa cyose kirengeje 45% bya alukoro  ndetse n’ikindi kinyobwa cyose kitujuje ibisabwa byemewe n’amategeko ngo kinyobwe icyo gihe gifatwa nk’ikiyobyabwenge”.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda , aho ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugera ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ageze kuri miliyoni 5.

IP Gasasira avuga ko uturere twa Gicumbi na Burera tuza ku isonga mu kunyuzwamo ibiyobyabwenge kubera imiterere yatwo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, litiro 3060 z’inzoga itemewe yitwa kanyanga ndetse n’amakarito 651 ya chief na kitoko  waragi n’amasashi 19680 ya Blue sky byafatiwe mu karere ka Gicumbi, byose bikaba byarangijwe.

Uduce twa Rubaya, Cyumba na Kaniga nitwo nzira z’ibiyobyabwenge binyuzwa mu karere ka Gicumbi ku buryo Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yafashe ingamba zo kubihashya,hakorwayo imikwabu itandukanye, hakanakorwa kandi ubukangurambaga mu baturage, ndetse no gufatanya nabo mu guhererekanya amakuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru  yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga buzatuma  by’umwihariko abatwara abagenzi n’amashyirahamwe yabo biyemeza kurushaho kugira  ubufatanye n’uruhare mu gutanga  amakuru no kuba  maso mu kurwanya ababicuruza cyane cyane  abifuza gukoresha  inzira zavuzwe hejuru  mu kubitunda.

Nanone ariko, ubu bukangurambaga bugenewe abashoferi aho banakangurirwa kubahiriza  amategeko y’umuhanda bakagendera ku muvuduko wateganyijwe,  kutavugira kuri  telefone mu gihe  batwaye ibinyabiziga, gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo n’ibindi.